in

Umucekuru w’imyaka 81 yatunguye benshi nyuma yo kwambuka imipaka ashaka umusore wamutwaye umutima.

Umukecuru w’imyaka 81 ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza, yatunguye isi ubwo yashyiraga hanze amafoto ari kuryoshya n’umusore muto bakundana wo mu misiri ufite imyaka 36 nyuma yo kwambuka imipaka myinshi amushaka.

Uyu musore Mohamed Ahmed Ibrahim yahuriye nuyu mukecuru Iris Jones w’imyaka 81 ku mbuga nkoranyambaga. Bidatinze uyu mukecuru yahise afata indege yerekeza mu misiri gusura uyu musore. Umubano w’aba babiri wagiye ahagaragara ubwo uyu mukecuru yajyaga kuri television agasobanura neza iby’urukundo rwabo nubwo barutanwa imyaka myinshi cyane.

Uyu mukecuru uri muzabukuru amaze igihe afite ikibazo gikomeye kuko nyuma yo gusubira mu Bwongereza, avuga ko adaherukana n’umukunzi we, yemeza kandi ko amaze igihe arwana no kubonera ibyangombwa uwo musore byo kuba mu bwongereza ariko bigoranye cyane.

Uyu mukecuru aherutse kwandika kurubuga rwe rwa facebook agaragaza ukuntu akumbuye umusore we yikundira cyane, yashyizeho ifoto yandikaho ati” Mohamed umpora ku mutima ibihe byose”. Ntiyarekeye aho kuko yaranavuze ati:”iyi bigenewe umugabo wanjye nkunda cyane“, bidatinze Mohamed na we yahise asubiza yandikaho amagambo meza aryoshye cyane. Mohamed yaragize ati: “nduwawe ibihe byose”. Iris yanavuze ko amaze iminsi mu marira kubera urukumbuzi rudasanzwe afitiye Mohamed.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu muhinde yavuze uburyo abantu bamutuka batazi ko azi ikinyarwanda|Azi imigani cyane|Byinshi ku buzima bwe.

Wari uzi ko amacandwe y’umuntu afite asobanuye byinshi ku mibereho ye?menya uko bigenda iyo abaye menshi cyangwa makeya.