in

Umucamanza ari mu mazi abira nyuma yo kujya mu rubanza yambaye ikariso

Umucamanza wo mu gihugu cya Colombia ari mu mazi abira nyuma y kujya mu rubanza yambaye utwenda tw’imbere gusa.Uyu mugore w’imyaka 34 yatamajwe nimyambarire ye ubwo yari mu rubanza rwaberaga ku ikoranabuhanga rya Zoom.Vivian Polania ntiyigeze yigora ajya kwambara. Yarukurikiranye ari mu gitanda cye yambaye utwenda tw’imbere ari nako atumura agatabi.

Amakuru avuga ko Polania yabanje kwitabira urwo rubanza yakuyeho camera ifata amashusho, hashize isaha nibwo yaje kuyisubizaho ariko mu buryo atabimenye ko iriho.Bamaze kumurya urwara ko camera ye iriho kandi ari mu buriri, yahise yongera ayikuraho.

Umwe mu bari bakurikiranye urwo rubanza yaje kubibona, amenyesha inzego zishinzwe imyitwarire mu bacamanza. Hamaze gukorwa igenzura ryimbitse, uwo mucamanza yahawe igihano cyo guhagarikwa amezi atatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Aurore wazonze imitima y’abasore benshi yabonye umukunzi

Niba uri umuntu w’igitsinagabo ukaba ukoresha ibinini byongera ubushake kakubayeho