Connect with us

Imyidagaduro

Umubyinnyi ukomeye mu itorero Urukerereza yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we (AMAFOTO)

Published

on

Umubyinnyi ukomeye mu itorero ‘Urukerereza’, wamenyekanye ku mazina ya Icakanzu Françoise Contente, yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we uzwi ku izina rya Mutijima Murenganshuro Emmanuel usanzwe yibera muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Umuhango Icakanzu yasezeraniyemo imbere y’Imana na Mutijima wabaye ku munsi wo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 16 Mutarama 2021 ubera muri Chapelle Saint Dominique ku Kacyiru. Uyu muhango wari warabanjirijwe nuwo Mutijima yasabye anakwamo Icakanzu wabaye ku ya 08 Mutarama 2021.
Icakanzu na Mutijima bamenyanye mu mwaka wa 2009 ndetse icyo gihe Mutijima yari umufana ukomeye wa Icakanzu. Urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2012 bivuze ko kuri ubu babaye umwe bamaranye imyaka 9 bakundana.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: