Connect with us

Ubuzima

Umubyeyi yatwitswe ari muzima azira urukundo rw’abana be bikundaniye

Published

on

Abanyasomalia batangiye gukusanya amafaranga yo guha umuryango w’umugabo watwitswe ari muzima azira ko mwishywa we yashakanye n’umukobwa badahuje umuryango. Ahmed Mukhtar Salah akaba yari nyirarume w’umuhungu wo mu bwoko bw’aba Bantu washakanye mu ibanga n’umukobwa wo mu muryango w’abantu bakomeye kandi bubashywe cyane.

Umuryango nyakwigendera yasize.

Uyu musore n’umukobwa bakimara gushakana bahise bahunga, hanyuma bamaze guhunga, nyina w’uwo mukobwa yasabye kandi ategeka uyu nyirarume Ahmed ko agarura uyu mukobwa bwangu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibi bikimara kuba, se w’umukobwa yiyemeje kubabarira uwo muryango umukobwa we yashatsemo, na ho nyina hamwe n’abandi bantu bo mu muryango barasara barasizora bavugo ko badashobora kubana.

Hari haje abantu benshi ubwo Ahmed Salah yatwikwaga.

Bidaciye kabiri, Mukhtar Salah nyirarume wa wa musore, yaterewe icyuma mu murwa mukuru w’igihugu cya Somalia, Mogadishio ahita anatwikwa ari muzima.Kuri ubu Police ya Somalia yatangiye gukurikirana uyu mugore hamwe n’abo bafatanyije muri iki gikorwa kigayitse cyanamaganiwe kure.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar