Connect with us

Imyidagaduro

Umubano hagati ya Miss Mwiseneza Josiane na Lil G ukomeje gufata indi ntera

Published

on

Mu minsi ishize twababwiye inkuru yuko Miss Josiane Mwiseneza abinyujije kuri whatsapp yandikiye Lil G amubwira ko ari umufana we cyane. Lil G nawe yaje kumusubiza ndetse anamubwira ko yari umufana we ukomeye ubwo Miss Josiane yitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 aho yaje ndetse no kwegukana ikamba rya Miss popularity ariwe nyampinga wakunzwen’abantu benshi mu mwaka wa 2019. Ntibyarekeye aha, mu minsi ishize Lil G abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Lil G ndetse ayiherekesha amagambo agira ati: “Had a good time and glad to have you @josianne_mwiseneza_official”. Bigaragara ko Lil G yagiranye ibihe byiza n’uyu mwari uherutse kwambikwa impeta n’umusore wamwihebeye ndetse binahwihwiswa ko azamushyira mu rugo mu minsi mike iri imbere. 

 Iyi niyo foto Lil G yashyize kuri instagram ye

Lil G akimara gushyira hanze iyi foto, Miss Mwiseneza Josiane nawe yamusubije agira ati: “Likewise Brother!!!”. Ibi bigaragaza ko umubano wa Lil G na Miss Mwiseneza Josiane ukomeje kugenda ufata indi ntera nyuma yuko Mwiseneza yandikiye Lil G kuri whatsapp ari nabyo byahise biba imbarutso yo kuba bapanga guhura ndetse bakagira n’ibyo baganiraho.

 Mwiseneza Josiane yandikiye Lil G kuri whatsapp amubwira ko ari umufana we

Advertisement

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!