in ,

Umenye akantu kabuze ngo Neymar abe umukinnyi wa Real Madrid warira menshi

Delcir Sonda uhagarariye sosiyete DIS yari ifite imigabane ya 40% y’ishusho ya Neymar Da Silva Junior (droits sportifs) yatangaje ko FC Barcelona yakoze uburiganya ubwo yamuguraga nuri Santos FC yakinaga muri Bresil.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Sandro Rosell wayoboraga Barca yaciye inyuma akabanza akavugana na Papa wa Neymar mw’ibanga iyi sosiyete itabizi akabyita ruswa imwe ihanwa n’amategeko. Uretse kuba yaraguzwe Miliyoni 95 z’ama euro nyamara Barca ikemeza ko yamuguze 57 ngo Neymar yaba yaratangiye kubona amafaranga ya Barca agikina muri Santos.

Yaje kuvuga ko Neymar iyo agurwa nta buriganya burimo aba yaragiye muri Real Madrid kuko yashakaga kumugura Miliyoni 65 ndetse ikarenzaho izindi 10 kuko Neymar yaba yaranakoreye mw’ivuriro ryo muri Bresil test medical ibanziriza igurwa ry’umukinnyi aribwo Barcelona yahise imwitwarira hanyuzemo ubwo buriganya.

Sonda akomeza avuga ko yakomerejwe cyane n’ubugambanyi Neymar yabakoreye dore ko bahawe n’amafaranga make kuri iri gura rya Neymar anahamya ko umwana we atakwambara umupira Neymar akinana kubera yaba ashyigikiye ubugambanyi.

Neymar muri iyi minsi akaba asubira kuburana kubera uburiganya bwabaye mw’ingurwa rye aza muri Espanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aka ni akumiro: umuhanzi Drake yakojejwe isoni n’umukinnyi w’amafilimi y’urukozasoni (Inkuru irambuye)

Inkuru ishyushye: Cristiano Ronaldo asigaye akora uduhigo atanakinnye, aka ko ntigasanzwe