in

Uko Miss Colombe Akiwacu yarashe kuri Miss Vanessa wahaye inkwenene umukobwa mugenzi we

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 ubu asigaye abarizwa mu Bufaransa ,

Uko Miss Colombe Akiwacu yarashe kuri Miss Vanessa wahaye inkwenene umukobwa mugenzi we , anarasa kuri Safi wibwira ko ko ngo gukunda igihugu ari ukuguma mu igihugu .

mu kiganiro yagiranye n’IGIHE Colombe yabajijwe icyo avuga ku banenze icyongereza cya Habibah Harimo Miss Vanessa Uwase   maze asubiza agira

Ati “Uwamunenze azamwigishe nicyo gisubizo. Habiba yaragerageje Icyongereza si ururimi rwe kavukire gukora amakosa ni ibisanzwe. Uwamusetse afite umwanya wo guta.”

“Habiba namubwira agakomeze gutera imbere, icyo Cyongereza akomeze acyige kandi nashaka no kwiga izindi ndimi zitari cyo nabyo azabikore. Ishuri ni ubuzima ntawumenya byose.”

Ku batabyibuka dore uko byagenze kugira Miss Vanessa yafashe iyambere mu kwifatira ku gahanga Habibah wavuze icyongereza benshi bakavuga ko giciriritse :

Ubwo Ingabire Habiba yari aserukiye u Rwanda muri Miss Supranational Miss Uwase Vanessa yacishije ku rubuga rwa Snapchat yateruye agira ati “Habiba nshuti yanjye, ndagusabye ku bw’urukundo koresha Ikinyarwanda mu irushanwa ubundi ushake usemurira abakurikiranye irushanwa. Ibyo nubikora, ndakurahiye ikamba uzaritahana. Ariko nukoresha Icyongereza nk’icyo numvise muri video washyize hanze nkubwije ukuri bizamera nka bya bindi[yashakaga kuvuga ibyamubayeho mu majonjora ya Miss Rwanda ubwo yangiwe gukomeza agatuka umukemurampaka].”

“Habiba ni mwiza kandi afite ikimero. Amaboko ndayamanitse, ariko namwe nimurebe video ye, nimumara kureba Instagram ye nizeye ko namwe mutekereza nkanjye ‘ni ukuri nimureke ashake umusemuzi muri Miss Supranational. Ndakeka ibi ubyakira nk’inama wabyanga wabyemera.”

Ubwo yatangazwaga ko ari we ugomba kuzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational yahise yandika kuri Instagram ko ashimishijwe by’ikirenga n’itike yahawe.

Mu gusoza ubutumwa bwe, ikaramu ya Habiba ishobora kuba yanyereye yandika ati ‘mfite amashyushyu yo kuzajya muri Porand[aho kwandika Poland]’. Ibi byatumye bamwe bamuha urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’abahise batangira gushidikanya ku bumenyi afite.

Gusa ntabwo byarangiriye aha kuko Miss Akiwacu Colombe yarangije anenga abantu harimo na Safi ukunze kwiyita Madiba ubwo yabazwaga nabamwe mu abamukurikira kuri Instagram niba ateganya kuva mu Rwanda akajya gukorera muzika ye hanze mu ibihugu byateye imbere

Dore uko Safi yasubije : Nkunda igihugu cyanjye nzaguma mu RWANDA

Miss Colombe yasubije agira ati :

Ati “ Mbese kujya hanze hari icyaha kirimo? Mbese kuba Umunyarwanda bivuze gupfa udasohotse igihugu? Ese gukunda igihugu bisaba kuba ugituyemo ? Ibyo ni ukubura ibyo kuvuga.”

Ese koko Miss Vanessa yarakwiye guseka Habibah kubw’uko atazi ururimi ?

Ese ururimi rugaragaza ububasha bw’imitekerereze y’umuntu ?
Wowe ubyumva gute ?

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibijyanye na East African Party izaba ku nshuro ya 11 ikabera muri pariking ya stade amahoro tariki ya 01/01/2019

Uko namufashe anca inyuma (+video)