in

Udushya twari twinshi:Bushali n’umuhungu we baserutse muri Bk Arena bambaye imyenda isa hose[AMAFOTO]

Udushya twari twinshi:  Bushali n’umuhungu we baserutse muri Bk Arena bambaye imyenda isa hose.

Ni mu gitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert cyabaye kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena.

Bushali kandi yongeye kuzana n’umuhungu we kurubyiniro ubwo bari bambaye kimwe.

Ubwo yageraga ku ndirimbo yise ‘Bahabe’ abantu babyinnye muri za mbyino zimeneyerewe za Trap. Nk’uko byari byitezwe kandi indirimbo Bushali yise ‘Mukwaha’ yafashije cyane abitabiriye.

Ageze ku ndirimbo yitwa ‘KinyaTrap’, abafana ibyo banywaga babitereye hejuru na we aryama ku butaka ngo arusheho kubashimisha, ari nako ajyana n’umurindi w’abakunzi be batari bacye.

Kuri ubu Bushali ari muri bacye bashobora gutigisa inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena, kuko indirimbo ze zirakunzwe cyane.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Wambaye neza chou, icyuki wallah… » – Imyambarire ya Anita Pendo yakomye abari bitabiriye igitaramo muri BK Arena

Nyir’inzu yasabye abapangayi batarongora kumuvira mu nzu