in

Udukoryo abafana ba Rayon Sport bakoreye i Remera nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC

https://youtu.be/M26zP0vXl_A

Ku wa gatandatu ushize tariki ya 20/04/2019 nyuma y’umukino wahuje ikipe ya  Rayon Sport n’ikipe ya APR FC aho ikipe ya Rayon Sport yatsinze ikipe ya APR FC igitego 1 ku busa hahise hakurikiraho kwishimira intsinzi ku ruhande rw’abafana b’ikipe ya Rayon Sport. Kwishimira intsinzi kw’abafana ba Rayon Sport byatangiriye muri stade Amahoro nyuma yuko umusifuza avugije ifirimbi asoza umukino bikomereza hanze ya stade Amahoro aho abafana basohotse babyina ndetse bamwe banafata amashusho y’urwibutso. Hanze ya stade Amahoro hari hatatse cyane ibirango bya Skol, umwe mu baterankunga bakomeye b’ikipe ya Rayon Sport, akaba ari nayo yafashije abafana ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sport kwishima binywera ibinyobwa yari yabazaniye. Si ibinyobwa gusa ahubwo Skol yari yabazaniye n’umuziki maze abafana ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakuba urukweto karahava. Umunyamakuru wacu yageze aho aba bafana bari barimo kwishimira intsinzi maze adukusanyiriza amashusho akurikira:

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igitego cya Sarpong cyatigishije stade yose, abareyo bajya mu bicu babyina intsinzi

Nyizera by Mr Kagame ft. Tom Close