Connect with us

Women

Ubwoko, imiterere n’ibisobanuro by’amabuno y’abakobwa n’abagore

Published

on

Advertisements
Amabuno y’abagore n’abakobwa aratandukanye. Niba waritegereje amabuno menshi yabo ngirango warabyiboneye ko adateye kimwe. Kumenya ubwoko bw’amabuno ufite bifite akamaro kanini kuko hari ubwo waba utayishimiye. Kumenya aho uhagaze ubu ndetse no kubasha kuhagereranya naho ushaka kwerekeza bifite akamaro kanini cyane mu kwiha intego. Ibi rero ntibinatandukanye ku bashaka guhindura imiterere n’ubunini bw’amabuno yabo.
  • Ese ni iki gituma habaho ubwoko bwinshi bw’amabuno?
 
Imiterere y’amagufa yawe agena imiterere y’ibice byinshi by’umubiri. Imikaya (muscles) n’ibinure (fat) nabyo kandi bigira uruhare runini cyane mu kugena uburyo umubiri wawe uteye. Imiterere y’amabuno rero akenshi igenwa n’imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero ndetse ni uko ibinure byikwirakwiza mu mubiri.
 
  • Ubwoko bw’amabuno ku bagore
 
Abaganga babaga bemeza ubwoko 4 bw’amabuno y’abagore:
 
· Afite imiterere ya square “H”
· Afite imiterere y’uruziga (Round) “C” cyangwa “O”
· Afite imiterere y’umutima (Heart) “A”
· Afite imiterere ya mpandeshatu (Inverted) “V”
 
  • Ese mfite ubuhe bwoko?
 
Ukoresheje ifoto iri hejuru, ushobora kuba wamenya ubwoko bw’amabuno ufite ugerageza kureba ubusa n’ayawe. Ntibigutere impungenge niba ubona nta na bumwe busa n’ayawe. Nubwo abantu benshi bafite bumwe muri buriya bwoko bune ariko hari abandi bafite amabuno ateye ku buryo bwihariye tutarandora hano.
SRC: TANTINE.RW
Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks