in

Ubwiza bw’umukunzi wa Cristiano Ronaldo bwatumye amutaka cyane anatangaza igihe cy’ ubukwe bwabo.

CRISTIANO RONALDO yatatse cyane umukunzi ,we Georgina Rodriguez maze amwita “umugore mwiza cyane ku isi”,ahishura ko bazashyingiranwa mu minsi ya vuba, nyuma yo gushyira hanze amafoto yambaye bikini agaragaza ubwiza bwe.

Ifoto y’umukunzi wa Cristiano yatumye amwita “umugore mwiza ku isi “

Ni nyuma y’iminsi mike Georgina yerekanye impeta nshya ya diyama kuri Instagram,ndetse bivugwa ko yaba yarayambitswe na Cristiano Ronaldo ushaka ko bazarushingana.

Umunyamideli Georgina, ufite imyaka 26, yashyize ifoto ye kuri Instagram igihe yari ahagaze hafi y’inyanja yambaye bikini maze yongeraho amagambo agira ati:”Nubwo bigaragara nkaho ari bito gusa ni urukundo rwubuzima bwanjye.”

Mu kumusubiza Cr7,yahise amusobanurira ko ari mwiza kurenza abandi bagore bose bo ku isi byerekanaga igihe cyihariye mu mibanire yabo.

Cr7 ari hafi gukora ubukwe

Cr7 yongeyeho ko umunsi umwe bazarushinga, Ati :”Tuzashyingirwa umunsi umwe, byanze bikunze Kuko ni inzozi za mama. “

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu ukwiye kwirinda gukora mbere yo gufata amafunguro.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma telefoni yawe ishiramo umuriro vuba n’uko wabicyemura.