Imyidagaduro
Ubu Alice ni inshuti na Ndayisaba wamwiciye umwana akanamuca akaboko muri Genocide yakorewe Abatutsi (amafoto)

Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 twibuka none yasize ibikomere ku mitima ya benshi ariko kandi ubumwe n’ubwiyunge by’abana b’URwanda byeretse benshi ko koko turi bene kanyarwanda,urugero ni Alice Mukarurinda wari ufite imyaka 25 ubwo Genocide yakorerwaga Abatutsi,Alice yiciwe umwana w’umukobwa na Emmanuel Ndayisaba bari bariganye ,ndetse Emmanuel Ndayisaba yaciye ukuboko Alice ,agenda azi ko yavuyemo umwuka,nyuma yaje gutungurwa no kumubona ari muzima amusaba imbabazi.
Uyu Ndayisaba mugabo wari wariganye na Alice Mukarurinda, ubwo Jenoside yabaga ntiyamugiriye impuhwe nk’umuntu bari kumwe ku ntebe y’ishuri, ahubwo yamwiciye umwana w’umukobwa ndetse agenda azi ko nawe yamwishe ariko nyuma aza kuzanzamuka, n’ubwo yamuteye ibikomere byinshi birimo n’akaboko ke yaciye.
Iyi n’inkuru yasakaye mu binyamakuru by’isi ubwo U Rwanda rwibukaga Genocide yakorewe abatutsi ku ncuro ya 20,abenshi bananiwe kwiyumvisha,Imbaraga z’imbabazi zahuje abishe n’abiciwe bongera kunga ubumwe no gufatanya mu buzima,urugero rwa Alice na Ndayisaba rwabaye cyemeza ndetse ruhamiriza benshi ko ibyo bibwira ko bidashoboka iyo bari i Mahanga byamaze gushoboka mu rw’imisozi igihumbi.
Mu mwaka w’1995, Ndayisaba Emmanuel yarafunzwe azira ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, aza gufungurwa mu mwaka wa 2003 ku bw’imbabazi yagiriwe nyuma yo kwemera ibyaha yakoze no kubisabira imbabazi.
Nyuma yatangiye kujya yegera imiryango yahemukiye akayisaba imbabazi, muri aba hakaba harimo na Alice Mukarurinda wiciwe umuryango w’abantu 33 bishwe bose abyirebera, muri aba hakaba harimo umwana we w’umukobwa wari ufite amezi icyenda wishwe na Ndayisaba Emmanuel.
Nyuma yo gufungurwa yaje kubona Alice yari aziko yambuye ubuzima,Ndayisaba yarapfukamye amusaba imbabazi ,undi nawe amara ibyumweru bibiri abiganiraho n’umugabo we, nyuma aza kumubwira ko yamubabariye,ibi n’ibigora benshi kumva ariko Alice avuga ko Ijamba ry’Imana ritwigisha kubabarirana.
Nyuma y’ibi byose Alice n’umugabo we bafitanye abana batanu baturanye na Ndayisaba i Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse babanye nk’inshuti ariko kandi ngo iyo arebye ukuboko yabuze kumwibutsa inzira y’umwijima yanyuzemo mu buzima.
Alice na Ndayisaba n’urugero rukomeye rw’ubwiyunge ariko kandi rushimangira uko abanyarwanda babanye aho abahemukiwe basabana kandi bagafashanya n’ababahemukiye bityo bagafatana mu mugongo  biyukubakira igihugu
-
inyigisho20 hours ago
Niba ushaka kwinjira mu rukundo ruryoshye kandi ruzaramba ,irinde kugendera kuri ibi bintu bikurikira.
-
Ubuzima12 hours ago
Menya impamvu itangaje ituma zimwe muri hoteli zishyira ibinini mu mafunguro y’abantu.
-
Inkuru rusange23 hours ago
Mama wa Christopher yitabye Imana
-
Imyidagaduro5 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro10 hours ago
Umunyamakuru Tidjara, uherutse gusezera kuri RBA, yaturitse ararira mu kiganiro| umukobwa we yamutomagije karahava (VIDEO)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Ubucuti hagati ya Miss Keza Joannah na Miss Flora bukomeje gufata indi ntera
-
Inkuru rusange23 hours ago
Umupasiteri akomeje guca ibintu nyuma yo kugaragara abatiriza mu ruzi abakobwa n’abasore bambaye uko bavutse.
-
Imyidagaduro8 hours ago
Umunyamakuru wa RBA uherutse kwambikwa impeta yahishuye uburyo yarijijwe na fiancé we|Avuga no ku bukwe bwe (VIDEO)