Connect with us

Amateka

UBWAMI BW’ ABAMI BWA ROMA: URUGAMBA RWA TEUTOBURG (IGICE CYA KABIRI)

Published

on

Muraho nshuti zacu, mu nkuru iheruka twari twabonye ubugambanyi bwa Arminius ndetse n uburangare bwa Jenerari Piblius Quinctilius Varus byari bishoye ingabo z abaromani mu kaga ko kurimbuka. Uyu munsi turakomezanya n urugamba rwa Teutoburg urugamba rwari rushyizeho iherezo ku buhangange bw ubwami bw abami ba Roma ubwami bwari bwihariye ndetse bw igihangange muri ibyo bihe byabwo…..

https://yegob.rw/ubwami-bw-abami-bwa-roma-urugamba-rwa-teutoburg-igice-cya-mbere/

….Arminius yakusanyije ingabo maze areba ahari impande zoroshye z’ abaromani aba ariho abatega ubundi ashyiraho impuruza yuko hari icyaro cyigumuye kandi ko bahagurukiye kurwanya abaromani. Nkuko natangiye mbabwira ikiburi cy’ umujenerari nicyo kimuha intsinzi ariko amaherezo bimuviramo guhananuka akarimbukana nabo ayoboye. Ibi general Varus yabibonyemo uburyo bwo kwongera ikuzo rye mu Bwami bugari bwari bubayeho mu mateka ya muntu, Abamwungirije bamusabye gutegereza gato ngo babanze babone amakuru y’ impamo nyamara arabananira ahubwo ategeka ko bose bitegura intambara. Bamusabye kohereza abatasi imbere ngo bamenye niba nta bico bihari nabyo ntiyabikora. Arminius wari wamaze kumushyira mu mutego we yamusabye ko yamureka akajya kumushakira umusaada mu bandi badage nawe amwemerera atazuyaje nuko Arminius aba abonye uburyo bwo kwisangira ingabo ze no kwiyoborera urugamba rwe bwite.

 

Hari mu gihe cy ubutita kandi icyo nabwo hari ikirere kitameze neza nuko babuze uko baca mu ishymba rya Teutoburg bahitamo gukora imirongo yareshyaga na ibirometero 15-20. Bakigera mu ishyamba bahahuriye n ibico by abadage byasagaga ibihumbi 32 barabica karahava, Legatus Numonius Vala wari wungirije Varus akanayoboraga abarwanira ku mafarashi yahisemo kwihungira ata benewabo ku rugamba ariko aza gufatwa nyuma atambirwa imana z’ abadage. Aha abasaga 20 000 b’ abaromani barahaguye abandi bafatwa mpiri baza gutambirwa imana z’ abadage aho batekaga amagufa yabo … Commander Praefectus Ceionius yamanitse amaboko ariko nyuma ariyahura. Praefectus Eggius yakomeje kurwana no kuyobora igisirikare cyari cyihebye cyashobewe agwa aho. General Piblius Quinctilius Varus abonye akaga ateje ingabo ahitamo kwiyahura agwa aho atuma ibirango bitatu bihambaye bya Kagoma bigwa mu maboko y’ abadage. Nkuko bivugwa n’ umwanditsi Tacitus w’ umuromani wabayeho muri ibyo bihe.
Legions ebyiri zayoborwaga n’ umwishywa wa Varus witwaga Lucius Nonius Asprenas wari umaze amezi menshi yarakumiriye abadage ngo batambuka uruzi rwa Rhine ngo batere ubufaransa bwitwaga Gaul icyo gihe, nyuma yaho yongerewe ingabo mu bitugu na zimwe mu ngabo zari zabashije kurokoka urugamba rwa Teutoburg bahangana bategereje umusaada waruzanywe na General Tiberius nyuma waje no kuba Umwami w’ abami wa Roma.

Umwami w’ abami Augustus acyumva iyo nkuru yarahindutse arigunga, yanga kogosha imisatsi ye irakura biteye ubwoba maze igihe cyo kwibuka ako kaga kagwiriye ubwami buhambaye agahonda umutwe we ku rukuta agira ati: “QUINTILI VARE, LEGIONES REDDE!” ugenekeranyije mu Kinyarwanda biravuga ngo :” Quinctilius Varus mpa abasirikare banjye/ mpa legions zanjye”. Mu gisirikare cya Roma ntibongeye gukoresha amazina XVII na XIX bavuga ko atera umwaku no gutsindwa, nubwo bitabujije ko asubizwaho ku ngoma ya Nero yasubijeho iya XVIII Umwami w’ abami Vespasian yayikuyeho burundu.

Ahagana muri 15 nyuma ya Yezu, umwishywa wa Tiberius witwaga Germanicus aherekejwe hagati y’ ingabo 30 000-35 000 yateye Mattium(caput gentis)arahatwika amaze afata bunyago Thasnelda umugore wa Arminius. Yakomeje guhiga ibirango bya Kagoma bya za legions eshatu arinako ahorera mu izina ry abavandimwe babo baguye mu bugambanyi bwa Teutoburg arimbura amoko y abadage kugeza aho acikiye intege coalition/ ihuriro rirananirwa. Ikirango cya Kagoma cyanyuma cyabonetse muri 41 AD na Piblius Gabinius atsinze aba Chauci ku ngoma ya Claudius umuvandimwe wa Germanicus. Ahagana muri za 50 AD ubwoko bw’ abachatti bwateye ubutaka bw’ abaromani bwari muri Germania(Germany) nuko Commander Pomponius Secundus arabatera arabanesha nuko babohoza imfungwa nyinshi z’ abaromani ndetse yewe harimo n abajyanyweho bunyago ku gihe cyaya ntambara ya Teutoburg hashize imyaka mirongo ine.

 

Ese niki wigiye kuri uyu musirikare mukuru?
Ese urumva ariki yagombaga gukora?
Sangiza ibitekerezo byawe muri “Comments”!

MUGIRE AMAHORO N’ AKAGARUKA!

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar