Connect with us

inyigisho

Ubuzima: Niba utinda mu bwiherero dore akaga ushobora kuzahura nako!

Published

on

Umuntu urwaye indwara yo kubyimba imitsi yo mu kibuno

Indwara ya Hemorroide n’indwara ifata imitsi yo mukibuno igatuma ibyimba umuntu ntabashe kwituma neza ndetse agakurizamo n’ikibazo cyo kuzana amagara.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko  abantu benshi bakunda kwicara umwanya munini cyane, ariko iyo bibaye igihe kirekire bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu kuko bishobora kumutera indwara y’imitsi yo mu kibuno, mu kinyarwanda bita kuzana amagara ndetse no kudakomera amagufa y’umugongo.

Urubuga rwa interineti www.e-sante.fr  rugaragaza ko kwicara  umwanya munini cyane biri mu bitera indwara y’imitsi yo mu kibuno (hemorroide).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunze kwicara umwanya munini cyane imitsi yabo ikunze kwituna ntirambuke ariko iyo bibaye igihe kinini bibaviramo kurwara iyo mitsi igaturumbuka igasohoka inyuma y’ikibuno.

Urwo rubuga rwagaragaje ko indwara y’imitsi yo mu kibuno  ibyimba noneho ikituna. Iyo imitsi imaze kwituna usanga umuntu atangira kugenda ababara ndetse mu gihe ashatse kujya ku musarani bikamugora kubera kubabara.

Iyo umuntu yarwaye iyo ndwara agomba kwitonda akamenya ko mu gihe agiye ku musarani agomba kubanza agakanda kanda buke buke aho ababara kugira ngo bimufashe kubasha kwituma.

Umuntu urwaye indwara y’imitsi yo mu kibuno (hémorroide) agomba kwirinda kunywa ibinini bya aspirine kuko bishobora kumutera kuva amaraso agaca mu kibuno. Iyo yumva ababaye cyane agomba kunywa ibinini bya paracetamor  bikamufasha kwirinda ububabare.

Umuntu uyirwaye kandi ntabwo ari byiza guhatiriza igihe agiye ku musarani, iyo binaniranye mu gihe ari kwituma agomba gukoresha amavuta yo mu kibuno (pomade).

Ni byiza kwivuza kandi hakiri kare kuko iyo ndwara ivurwa umuntu  agakira neza, iyo uburwayi butararenga igihe.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
1 Comment

1 Comment

  1. Pingback: Dore amakosa atanu twese dukorera mu bwiherero (toilettes) | YEGOB|Entertainment News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar