in

Ubuzima bushaririye bwa Eddy Kenzo muri Côte d’Ivoire bwamuteye indwara y’agahinda gakabije

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda n’Afurika yose muri rusange, Edrisa Musuuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo, yahishuye uburyo afite indwara y’agahinda gakabije bakunze kwita “depression” mu ndimi z’amahanaga kubera ubuzima bugoye arimo mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

Eddy Kenzo yatangaje ibi mu gihe amaze amezi atatu amaze muri iki gihugu nyuma y’uko hafashwe ingamba zo gufunga imipaka n’ibibuga by’indege ari ho ari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid_19 gihangayikishije Isi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kenzo yavuze ko noneho afite ikibazo cyo mu mutwe kubera kubera ubuzima bukakaye arimo gusa asaba bagenzi be bahuje ibibazo gukomeza kwiyambaza Imana ngo ibahe ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Kuri bagenzi banjye b’Abagande turi guca mu bibazo bimwe, dukomeze kwita cyane ku buzima bwo mu mutwe kuko dushobora gushiduka uwari muzima yapfuye.”

Mu cyumweru gishize, Kenzo yavuganye n’umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon. Rebecca Kadaga, amusaba ko bamufasha kugira ngo abashe kugaruka mu gihugu cye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yatangaje ko Eddy kenzo atasubizwa iwabo wenyine ko ahubwo bagiye gukora ibishoboka byose bagatahura Abagande bose bari muri Côte d’Ivoire kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye bagera mu bihumbi makumyabiri na bitanu (25,000).

Written by Ntirushwa Kevin

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid irashaka gusenya imishinga ya Manchester United

Fc Barcelone yiteguye gukuba incuro 8 umushahara wa Lautaro Martinez