in

Ubuzima: Abaturage baratabaza inzego z’ubuzima ku kibazo cy’uburwayi bw’imidido kiri kubashegesha

Hari abahuye n’uburwayi bw’imidido bavuga ko inzego z’ubuzima, zikwiriye kongera ubukangurambaga mu baturage bugamije kwimakaza isukuru y’amaguru kugira ngo iyi ndwara kimwe n’izindi ziri mu cyiciro nk’amavunja n’imyate zicike burundu.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko kuri ubu habarurwa abantu basaga ibihumbi 6000 barwaye imidido.

Igice cy’Amajyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Rwanda nicyo cyibasiwe cyane n’uburwayi bw’imidido bufata ibirenge.

Uretse imitere y’ubutaka bwaho abahatuye benshi batunzwe n’ubuhinzi ngo ubu burwayi buterwa n’isuku nke ituruka ku kuba abantu bahingura ntibakarabe ndetse ntibanambare inkweto.

Imidido ni indwara iterwa no kumara igihe kinini umuntu agenda mu butaka akinjirwa n’uduce tw’itaka tugafunga inzira z’amazi agatangira kwireka mu mubiri Umushakashatsi mu kigo cy’ubuzima RBC ku ndwara zititaweho, Ladislas Nshimiyimana avuga ko hirya no hino mu gihugu hatangijwe ahantu ho kwita kuri ubu burwayi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi wahoze ari umugore wa nyakwigendera RadioMowzey (Goodlyfe) yamuteye imitoma ku munsi we w’amavuko

Noneho baramukizwa niki; Police FC yasinyishije umukinnyi waryanaga mw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23