in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishimiye umukinnyi wayo wari umaze iminsi abatera intimba ikomeye

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports waguzwe muri iyi meshyi ishize Mousa Camara akomeje gushimisha ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kongera kugaruka mu kibuga.

Mu kwezi kwa Gatandatu ubwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishaga rutahizamu Moussa Camara bumvaga araza akagira icyo ahindura mu busatirizi bw’iyi kipe ariko kuva yaza nta mukino n’umwe mu irushanwa arakinira iyi kipe.

Uyu mukinnyi yakomeje kwitabwaho cyane n’umutoza we Haringingo Francis, Ari nako agenda ahabwa umwanya wo gukina mu mikino imwe n’imwe ya gishuti nayo yoroshye harimo uwo yakinnye n’ikipe ya Nyanza FC agatsinda n’igitego ndetse n’uwo baheruka gukina na Kamonyi FC agatsinda ibitego 2 muri 3-1 batsinze.

Nyuma yo kwerekan ko hari icyo yafasha, Amakuru yizewe URUKIKO twamenye ni uko Moussa Camara kuri iki cyumweru ubwo ikipe ya Rayon Sports izaba ikina umukino n’ikipe ya Espoir FC agomba gukinishwa.

Iyi nkuru yashimishije abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bitewe nuko bamaze igihe kinini bishyuza Ubuyobozi bw’iyi kipe ko batangaza niba Camara byaranze bakabimenya cyangwa niba Atari umukinnyi wayo.

Uyu mugabo nyuma yo kugaruka hasigaye undi witwa Boubacar Traoré nawe ukomoka mu gihugu cya Mali utarakoreshwa cyane kuva yaza ubanza we byaranze burundu cyane ko nawe atajyitekerezwaho n’uyu mutoza w’iyi kipe kuberako mu biganiro bagenda atanga najya avugwaho cyane.

Ikipe ya Rayon Sports irakicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino 4 gusa imaze gukina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu byingenzi bikwiye ku kuranga niba ushaka kubaho mu buzima bwishimye

Rugaju Reagan asezeranyije abakunzi be ikintu gikomeye.