in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatakambiye abakinnyi ndetse bunabemerera amafaranga kugira ngo ikipe idaseba

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagaje abakinnyi igitaraganya kugira ngo baganire uko bazakina umukono w’umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bahise bigira mu biruhuko aho bose bagiye badasezeye kandi bazi ko bafite umukino mu gikombe cy’Amahoro.

Ubuyozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona ko abakinnyi badahari, bwahise bubatumizaho ngo harebwe uko umukino bafitanye na Police FC mu gikombe cy’Amahoro wazakinwa.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagaje bamwe mu bakinnyi, aho Perezida wa Rayon Sports yahise abemerera ibihumbi 50.

Abakinnyi ba Rayon Sports bari barigumuye kubera kudahembwa, aho baheruka guhembwa mu kwezi kwa kane.

Rayon Sports ifitanye umukino na Police FC wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro. Uyu mukino uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Harabakobwa hano urusha ikibuno” Semuhungu akomeje kuvugisha benshi kuri Twitter nyuma yo gushyira hanze amataye ye

“Ndahamya ko ariya mabere arimo amashereka” Abafana batangariye amabere n’inda bya Jay Squeezzer waguye mu mugezi atambaye(Video)