in

Ubuyobozi bwa Kiyovu sport bwongeye gusetsa abantu benshi kubera umutoza w’iyi kipe

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe icyemezo cyo kurekera mu kazi umutoza Alain-André Landeut bwari bwatangaje ko bwahagaritse nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 3-1 ku Cyumweru.

Mu kiganiro cy’iminota wa 38 cyashyizwe kuri shene ya Youtube ya Kiyovu Sports, Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko ibyavuzwe nyuma y’umukino “byatewe n’uburakari”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uwo mukino bashyizeho komisiyo yihariye yasuzumye ibyabaye ku mukino, hafatwa umwanzuro wo kurekera umutoza mu kazi no kurushaho kwegeranya ikipe igakorera hamwe.

Ku bijyanye n’amagambo yatangajwe na Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Régis, wavuze ko haba harabayeho ’betting’ kugira ngo iyi kipe itsindwe na Gasogi United, Mvukiyehe yavuze ko ibi abifata “nk’ibyavuzwe n’umufana” kubera amarangamutima yo kutabona intsinzi.

Nubwo yatsinzwe, Kiyovu Sports iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 mu mikino 11, irushwa rimwe na Rayon Sports ya mbere mu mikino 10.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Senegal inize Ecuador ihita ibona n’itike ya 1/8 mu gikombe cy’isi

USA itsinze umukeba wayo biyiha itike ya 1/8 mu gikombe cy’isi