in

Ubuyapana nyuma yo gutsinda Ubudage igitego 2-1 abakinnyi n’abafana bakoze udushya muri stade ndetse no mu rwambariro(Amafoto)

Ku munsi wejo ikipe y’igihugu y’Ubuyapani yatsinze ikipe y’igihugu y’Ubudage ibitego 2-1 mu gikombe cy’isi, nyuma y’umukino abakinnyi b’Ubuyapani batunguye abantu benshi dore ko bagiye mu rwambariro barishima barangije barakoropa basiga hasa neza cyane.

Aba bakinnyi batanze urugero rwiza kuko mbere yo gutaha basize bakoze isuku mu rwambariro rwabo rwo kuri stade mpuzamahanga ya Khalifa,hasigara hasa nk’aho ntawigeze ahinjira.

Amashusho yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga hasi muri uru rwambariro hakeye cyane ndetse n’amadirishya asigara afunguye kugira ngo hinjira umwuka mwiza.

Abayapani ntabwo basanzwe kuko n’abafana bakoropye sitade nyuma y’uyu mukino kugira ngo aho bateraniye hasigare hakeye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri yahagaritse ubukwe igitaraganya nyuma yo kumenya ko umukwe yasomye umugeni akanamukora ku myanya y’ibanga

Uwari wambariye umugeni yateye umujinya papa we ubwo yanyongeraga abagabo ikibuno(video)