Connect with us

Iyobokamana

Ubusobanuro n’inkomoko y’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose

Published

on

Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose ni umunsi wagenewe kwibuka abatagatifu bose. Itariki ya mbere Ugushyingo buri mwaka, Kiliziya ihimbaza imbaga itabarika y’abantu bose babayeho, kandi baba abahamya ba Kristu b’intangarugero.

Rero niba bamwe muri bo baramenyekanye kandi bemezwa habanje gukorwa ibisabwa byose kugira ngo bashyirwe mu rwego rw’Abatagatifu, bityo tubahabwaho ingero nziza, Kiliziya izi neza ko hariho n’abandi benshi babayeho mu budahemuka bubahiriza Ivanjili kandi bitangira abandi. Niyo mpamvu, kuri uyu munsi w’Abatagatifu bose, abakristu bahimbaza abatagatifu bose, abamamaye kimwe n’abataramenyekanye. Uyu munsi na none ni igihe cyo kuzirikana ko abantu bose bahamagariwe kubaho mu butungane, mu nzira zitandukanye, rimwe na rimwe zitangaje cyangwa zitunguranye, ariko zose zigeza ku butungane.

 

Ubutagatifu si inzira yeguriwe bamwe gusa : ubutagatifu ni ubw’abantu bose bahitamo kugera ikirenge cyabo mu cya Kristu. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yadufashije kubisobanukirwa ashyira mu rwego rw’Abahire no mu rwego rw’Abatagatifu abantu benshi, muri bo dusangamo abantu b’ingeri zitandukanye nka Padiri Magisimiliyano Kolbe, Edith Stein, Padiri Piyo cyangwa Mama Tereza w’i Kalikuta n’abandi…

Imibereho y’abo batagatifu ni gatigisimu rwose, nzima kandi itwegereye. Iyo mibereho yabo itugaragariza Inkuru Nziza muri ibi bihe turimo n’uburyo Roho Mutagatifu atuye muri twe kandi agakorera mu bantu. Abahamya b’urukundo rw’Imana, abo bagabo n’abagore baturi hafi mu nzira banyuzemo – ntibaryamye ngo bucye babaye abatagatifu –, barashidikanyije, bibajije byinshi… muri make : ni abantu kimwe natwe.

Hambere umunsi mukuru w’Abatagatifu bose wahimbajwe mu bihe byegeranye na Pasika na Pentekositi. Iryo sano n’iminsi mikuru ikomeye ritugaragariza igisobanuro kamere cy’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose : gusogongera ku byishimo by’abashyize Kristu ku isonga ry’ubuzima bwabo, ndetse bakabaho mu cyizere cy’Izuka.

Inkomoko y’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose

Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose washyizweho na Papa Bonifasi IV, mu mwaka wa 610. Icyo gihe Papa yashakaga guha icyubahiro abahowe Imana mu bakirisitu ba mbere. Koko rero abayobotse iri idini rishya ryemera Imana imwe mu ntangiriro z’ibi bihe turimo Abaromani barabatsembatsembye. Guhera mu kinyejana cya 4, abakirisitu bari barahaye icyubahiro abo bayoboke bo mu ikubitiro, bashimagiza ubutwari bwabo kandi bagahanahana ibisigazwa by’imibiri yabo.

Mu gushyiraho umunsi mukuru rusange byatumye abayobozi ba Kiliziya Gatolika babumbira hamwe iyo mihimbazo yakorwaga uko abantu bishakiye. Guhera ubwo, ku itariki ya mbere Ugushyingo, muri Kiliziya Gatolika duhimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose. Kuri uyu munsi, abemera duhimbaza abahowe Imana bose n’intungane mu bukristu, abazwi n’abatazwi. Abatagatifu ni abantu b’intangarugero, batangwaho icyitegererezo ku bikorwa byabo. Kugira ngo wemezwe nk’umutagatifu, ugomba kuba warakoze ibitangaza cyangwa ibikorwa by’ubutwari buhambaye mu maso ya Kiliziya, bishobora gushoza urubanza rwo gushyirwa mu rwego rw’Abatagatifu.

Toussaint — Wikipédia

Itariki y’umunsi mukuru w’Abatagatifu bose

Mu ntangiriro umunsi mukuru w’Abatagatifu bose wahimbazwaga ku itariki ya 13 Gicurasi.

Igihe Papa Bonifasi IV yafashe icyemezo cyo guhimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose, wahimbajwe ku itariki ya 13 Gicurasi. Mu byukuri kuri uwo munsi nibwo yahaye umugisha Panthéon (soma Pantewo), ingoro y’Abaromani yahinduwe imva y’Abakirisitu bahowe Imana. Panthéon yahimbazaga ibigirwamana byose, mu gihe umunsi w’Abatagatifu bose uhimbaza intungane zose.

Ahagana mu mwaka wa 835 nibwo Papa Geregori IV yimuriye umunsi mukuru w’Abatagatifu bose ku itariki ya mbere Ugushyingo. Gukora izo mpinduka muri karendari ya liturujiya yaba yarabitewe nuko ingoro ya Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Roma yeguriwe urusange rw’abatagatifu bose n’umwe mu bashumba ba Kiliziya bamubanjirije.

Advertisement

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!