in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Belinda

Amazina

Belinda ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, usanga rigezweho cyane muri iyi minsi ku bana bavuka. Mu gitaliyani rikomoka ku izina Bella risobanura umukobwa mwiza naho mu Kidage rikomoka ku gicumbi ‘lind’ bisobanura ’inzoka’.

Bimwe mu biraga ba Belinda

Ni umuntu umenya kwiyitaho no kwiyumva ko ari mwiza bitewe n’ukuntu yumva ko izina rye aricyo rivuga. Azi gukunda no gutuma urukundo ruryoha mu kwitetesha no gukora utuntu twose dushimisha uwo barikumwe.

Ni umuntu w’amaragamutima menshi, ariko nubwo agerageza kuyahisha biramutamaza ibyishimo bye cyangwa akababaro bikagaragara

Akora uko ashoboye kose agakumira amakimbirane kandi akayirinda kuko aba yirinda ikintu cyose cyamukomeretsa. Ni umuntu utabogama wumva buri wese kandi akamusubiriza ikibazo.

Iyo hari icyo umukeneyeho ugomba kuba utarya iminwa uzi neza ibyo urimo kuko,uburyo akurebamo no kuguhata ibibazo bishobora kugutera ubwoba.

Ni umuntu utega amatwi kandi akabonera umwanya umuntu akunda cyane cyane abo mu muryango we. Iyo akiri umwana ababyeyi be baba bagomba kumufasha kwitinyuka no kwegera abandi kuko aba atigirira icyizere.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Mutabazi

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Mutabaruka