in ,

Ubusabe bwa Cristiano Ronaldo muri Real Madrid bwatewe ishoti hakiri kare

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo nyuma yo gukomeza kugaragariza ikipe ya Real Madrid ko ayifatiye runini mu gutaha izamu, uyu musore yari yagize ibyo yisabira ubuyobozi bwa Real Madrid, gusa ubusabe bwe bukaba butahawe agaciro nkuko tubikesha ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyo mu gihugu cya Espagne.

Nkuko ikinyamakuru AS cyabitangaje, Cristiano Ronaldo yari yasabye ubuyobozi bwa Real Madrid ko yifuza guhembwa Miliyoni 25 z’amayero, bityo akanganya umushahara na Neymar ndetse na Messi bahangaye nawe ku rwego mpuzamahanga mu mupira w’amaguru, Ubuyobozi bwa Real Madrid bukaba bwanze kwemera ubu busabe bw’uyu musore nta mpamvu butangaje, gusa nkuko JERÓNIMO FARRÉ MUNCHARAZ umuvugizi w’iyi kipe akaba yatangarije ikinyamakuru Mundo Deportivo ko ubwo busabe bwanze n’abandi bayobozi gusa. Ibi bikaba bitashimishije na gato uyu musore wifuzaga nawe kuza mubakinnyi bahenze ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba yashyize hanze ifoto ya Oda Paccy ikojeje isoni abantu barumirwa(yirebe hano)

Christopher – SIMUSIGA