in

Uburyo watekamo ifi bufiliti ikaryoha cyane.

IFI  ni ikiribwa gifite intungamubiri umubiri wacu ukeneye cyane nk’amaremezo(protéines) , n’imyunyu (calcium, phosphore, potassium, magnésium) na vitamine(vitamines). Ibyo byose ni ngombwa kugira ngo umubiri wawe umererwe neza urusheho kunogera umukunzi.

UBURYO WATEKAMO AMAFI ABAZE ATETSE BUFIRITI (filet de poissons frits)

Ibyangombwa :

Amafi . Indimu . Shapelire(chapelure).

Amagi Perisili.

UKO BIKORWA

Woza amafi, ukayumutsa neza, ugakuraho igihu cy’umukara ku ruhande rwo hejuru. Ukoresha icyuma kinini gisongoye ugakata ukurikije uko iteye mu burebure bwa buri kagufa(arête). Hanyuma ukurikizeho gukuramo ya mihore utayimanyuye, ukuramo uduhwa tw’impande n’uruhu rw’umweru rwa hasi. Ugafata iyo mihore ukayikoza mu magi wakubise wavanze n’amavuta, ugashyiraho shaperire(chapelure) nkeya. Hanyuma ukayiteka mu mavuta yahiye cyane, mu gihe ihinduye ibara, ukayarura muri plat cyangwa isahani, ukayireka ikumuka, uga shyiraho indimu na perisiri(kuri plat ku meza) n’isosi yera iyo uyifite.

MURYOHERWE!!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba urutonde rw’abakinnyi 25 b’umupira w’amaguru bitwaye neza muri saison ya 2019-20.

Menya uburyo wakwitwara mu gihe wasohokanye n’umukunzi wawe.