in ,

Uburyo umwana w’imyaka 3 yamaganye Trump byateye benshi ikiniga (amafoto)

*Rimwe na rimwe iyo ikizere cyarangiye ikimenyetso kigira umumaro

Ku italiki ya 12/Ugushyingo/2016 abantu ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda y’i Los Angeles bamagana itorwa rya Donald Trump,Nyamara nubwo babikoraga gutya byagaragaraga neza ko ntacyo baribubashe guhindura.

Abenshi muribo bari bakuru kandi baciye ubwenge gusa ubwo amashusho yabo yanyuraga kuri Televiziyo abantu bihangiye amaso umwana w’imyaka 3 nk’uko L.A Times ibitangaza .

Uyu mwana w’imyaka itatu yari afite icyapa cyanditseho amagambo agira ati” Naramuka yubatse urukuta nzakura maze ndushyire hasi” uyu mwana witwa Kaio Pinho ,ngo yagendaga ati kandagira ,ariko asa n’ukora ibyo azi.Uwamufotoye ariwe “Abigail Gorden” yabwiye Huffingtonpost ko yabonaga Kaio agendana ubwoba ariko agakomeza akajya mbere kandi adatsikira.

Yagaragaraga nk’umuntu utagaragara mu bihumbi by’abantu bakuru ariko kubajyamo kwe byari bifite ubusobanuro,Kaio afite nyina ufite inkomoko muri Brazil na USA,yabwiye Huffingtonpost ati” Kubona umwana wanjye ariwe utwaye ubutumwa bumvuye ku mutima byaranshimishije,urukuta nashakaga kuvuga ni urw’urwango,kwirukana impunzi ,kwanga abatari abene gihugu…[] kuri njye ni ishema kandi nzi neza ko urwo rukuta nirwubakwa umwana wanjye nakura afatanyije n’urungano bazarusenya”

 

  • https://streamingv2.shoutcast.com/yegob
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO

Written by Dr

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi w’icyamamare yashyize ahagaragara video yambaye ubusa mu buriri (video)

Ifoto igaragaza Anita Pendo yakoreshejwe Doggy style Dance na MC Tino ishobora gukora ishyano (YIREBE HANO)