Ubuzima
Uburyo bwo gusomana, akamaro kabyo n’ubusobanuro bwabyo

Abantu bamwe bafata gusomana nk’ uburyo bwo kwishimisha gusa sicyo gusa bisobanuye. Mu muco nyarwanda gusomana ni umuco utari umenyerewe ariko uri kugenda ufata indi ntera cyane mu basirimu. Abenshi barabikunda cyane cyane urubyiruko, ariko bamwe babikora kubera ko bagomba kubikora akenshi batazi icyo bisobanuye. Abamaze gusobanukirwa ntibapfa kwemera gusomwa uko bishakiye.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Buzzle.com, avuga ko gusomana byagiye bigira ubusobanuro uko ibihe byagiye bisimburana, bitewe n’umuco w’igihugu runaka.
Gusomana ku munwa: Igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa (…)
Gusomana abantu benshi barabikunda cyane cyane urubyiruko, ariko bamwe babikora kubera ko bagomba kubikora akenshi batazi icyo bisobanuye. Abamaze gusobanukirwa ntibapfa kwemera gusomwa uko bishakiye.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Buzzle.com, avuga ko gusomana byagiye bigira ubusobanuro uko ibihe byagiye bisimburana, bitewe n’umuco w’igihugu runaka.
Gusomana ku munwa: Igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije.
Ubushakashatasi bwakozwe bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana, buri munota batakaza nibura kalori zigera kuri 2 na 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.
Iyo abantu basomana ngo hari imisemburo (Hormones) za “Ocytocynes » yinjira mu wo murimo gukorana icyo gikorwa, bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo. Ibi ngo ku gihe cya cyera byari byemerewe gukorwa n’abashakanye gusa.
Ku itama: Ni indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye. Uru rubuga ruvuga ko gusomana ku itama mu bihugu by’i Burayi binagaragaza icyubahiro umuntu afitiye undi, hamwe no kwereka umuntu mumaze kumenyana ko umwishimiye.
Ku ijosi: Gusoma umuntu ni ikimenyetso cy’uko umwifuza.
Ku kiganza: Bigaragaza icyubahiro uhaye uwo muntu, ashobora kuba ari umuntu ukuruta cyangwa umukunzi wawe ushaka kumugaragariza ko umwubashye. Ariko uko iminsi igenda isimburana ngo bikaba bigenda bikendera, kuko byakorwaga cyane ku ngoma z’Abami bo mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi.
Gusomana ku rurimi: Ibi ngo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwizerane hagati y’abantu babiri. Kubera ingaruka zishobora guterwa n’uku gusomana zirimo no kwandura indwara zitandukanye, ubu buryo ngo na bwo bugenda bucika.
Si abantu bose bapfa kwemera ko umuntu abasoma, rimwe na rimwe kubera imyizerere cyangwa se kubera ko bazi icyo bisobanura, kandi bakaba batiyumvamo umuntu ushaka kubibakorera.
SRC: UKWEZI.RW
-
Imyidagaduro12 hours ago
Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n’umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ?
-
Imyidagaduro10 hours ago
Fiancée w’umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe
-
inyigisho24 hours ago
Waruziko gutera akabariro kenshi birinda indwara nyinshi harimo n’izikomeye? Sobanukirwa!
-
inyigisho16 hours ago
Musore, niba ushaka gutereta umukobwa bwa mbere bigacamo banza uzirikane bino bintu by’ingenzi.
-
imikino8 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana
-
inyigisho8 hours ago
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
-
Imyidagaduro9 hours ago
Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza
-
Inkuru rusange12 hours ago
Umugabo n’umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda.