in

Ubukwe bwa Byiringiro Lague n’umukunzi bushyizwe kuyindi tariki

Kubera umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC igomba gukina na RS Berkane muri Maroc mu mpera z’iki cyumweru, ubukwe bwa rutahizamu w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bwagombaga kuba ku wa Gatandatu bwimuriwe mu cyumweru gitaha.

APR FC igomba gukina umukino w’ijonjora rya nyuma na RS Berkane, ukaba uzabera muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza, ikipe izatsinda izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup kuko umukino ubanza wabereye i Kigali banganyije 0-0.

Uyu mukino ukaba wahuriranye n’ubukwe bwa rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague wagombaga gukora ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza.

Uyu mukinnyi wari wanahawe uruhushya ngo ajye kwitegura ubu bukwe akaba yarahise ahamagarwa ngo aze afatanye n’abandi uru rugamba ubukwe bwo bukazaba nyuma, ari mu bakinnyi bari buhagurukane na APR FC uyu munsi berekeza muri Maroc.

Amakuru avuga ko ubu bukwe buzaba mu cyumweru gitaha ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi yatwaye umutima w’umuramyi Patient Bizimana yageze i kigali aho bitegura kurushinga vuba (Amafoto)

Harahiye!! Anita Pendo Agiye Kwerekeza Mu Gihugu Cy’Ububiligi