Connect with us

imikino

Ubukeba bwa APR na Rayon Sport mumarembera. Sugira Ernest yongewe gutizwa Rayon Sport mu mwaka w’imikino utaha

Published

on

Rayon Sport yongeye gusaba APR FC kubatiza Sugira Ernest muri uyu mwaka w’ imikino ugiye kuza.

Mumyaka yashize aya makipe yombi APR FC (Armée Patriotique Rwandaise Football Club) na Rayon sport zaranzwe nubukeba bukomeye kuko zombi hagati yazo zaranzwe no kwigabanya ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda ndetse wasangaga bigoye ko umukinnyi umwe yava mu ikipe imwe ajya muyindi muburyo bworoshye, ndetse niyo byabaga byatezaga impagarara aho bamwe mubafana wasangaga bavugako bitanyuze mumucyo kuba abakinnyi benshi ba Rayon Sport berekeza muri APR FC muburyo batumvaga neza.

Imyaka yagumye kuba myinshi ikurikirana aho bamwe mubakinnyi beza ikipe ya Rayon sport yatungaga batahamaraga igihe kuko APR FC yahitaga ibatwara. Twavuga nkaba Haruna Niyonzima nabandi bakinnyi beza Rayon sport yagiye igira bikarangira berekeje muri mukeba kubwinshi. Gusa ntibyatinze kungoma ya GACINYA Chance Denis, iyi kipe yabaye nkiyigaranzura APR FC itangira kujya iyitwara abakinnyi bamwe bayo yabaga ikeneye aho abavuzwe cyane ari igihe yatwaraga Yannick Mukunzi muri 2017. Gusa kuva Gacinya yarangiza manda ye ubu bukeba bwagaragariraga mukuba na Rayon Sport ya twara abakinnyi b’ingenzi ba APR Fc byabaye nkibihagaze kuko nabo iheruka gusinyisha bavuye muri mucyeba bari birukanywe.

Byaje guhumira kumurari aho izi ekipe muri yi season ishize ya 2019/2020, Rayon sport yatiriye umwe muri ba rutahizamu bakomeye wa Mavubi akaba nu mukinnyi wa APR FC Sugira Ernest, akabakinira kugeza aho season yahagarikiwe kubera ikibazo cya Covid19. ibi n’ibintu abenshi mubakunzi b’umupira wa maguru mu Rwanda bibajijeho aho ikipe ihanganiye n’ indi igikombe iyitiza umukinnyi ukomeye nk’uyu utsinda ibitego birenze 10 muri season.

Byaje kumenyekanako rero ko kumunsi w’ejo tariki 9/07 ikipe ya Rayon sport yongeye kwandikira ikipe mukeba wayo APR FC iyisaba ko yakongera ikabatiza uyu mukinnyi muri iyi season igiye kuza, Kuko amasezerano yo gutizwa yari amaze kurangirana na season yashize. Gusa bamwe mubakunzi ba Rayon sport bakomeje kwibaza igituma iyi kipe yabo itagura uyu mukinnyi aho kuguma kumutira doreko ari numukinnyi mwiza wabigaragaje kenshi.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!