Inkuru rusange
Ubujurire bwa Kizito Mihigo bwatesheje agaciro imbabazi yasabaga Perezida Kagame

Nyuma yo gukatirwa imyaka 10 y’igifungo azira ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi, Kizito Mihigo yahise ajuririra iki gihano mu rukiko rw’ikirenga. N’ubwo yakomeje kwemera ibyaha no gusaba ko Perezida Kagame yamubabarira, kuva yakatirwa kugeza ubu ntabwo amategeko aremera ko izi mbabazi yazihabwa.
Icyo gihe yagize ati : “Nsabye imbabazi. Nzi ko igihugu cyacu kiyoborwa n’abantu bafite umutima ntabwo kiyoborwa n’ibikoko, bababariye kugeza no kubishe abandi muri Jenoside. Nongera gusaba imbabazi mpereye ku buyobozi bw’igihugu, Perezida wa Repubulika musaba imbabazi mubwira ko nta kibi mwifuriza. Mbizeza ko nkiri wa wundi n’ubwo icyaha cyaje kikankubita hasi, nimbona imbabazi, nzereka Abanyarwanda imigambi yanjye no kurushaho gushimangira ibyiza nakoze mbere.â€
Tariki 29 Ukuboza 2014, Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien bari basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu naho Dukuzumuremyi Jean Paul asabirwa imyaka 50 y’igifungo, mu gihe Agnes Niyibizi we yasabiwe imyaka 25 y’igifungo.
Ubwo yasabirwaga gufungwa burundu, Kizito Mihigo yongeye kugaragaza ko agisaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’umufasha we ku magambo mabi yabavuzeho, asaba imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse anisegura ku buyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, aho yasabaga ko yahabwa amahirwe agasubira mu muryango nyarwanda gukosora amakosa yakoze.
Kwemera icyaha kwa Kizito Mihigo, biri mu bigize impamvu zikomeye z’inyoroshyacyaha, mu ngingo ya 71 n’iya 77 y’itegeko ngenga, bivuga ko yagabanyirijwe ibihano ugereranyije n’ibyo yari guhabwa iyo ahakana ibyaha kandi ubushinjacyaha butanga ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyo byaha. Imbabazi zemewe n’urukiko yarazihawe, ni izo kumugabanyiriza ibihano ku bwo kutaruhanya n’abacamanza.
Imbabazi za burundu Kizito Mihigo yasabaga Perezida ngo arekurwe atahe, zo ntabwo urukiko ruzifiteho ububasha, ariko na nyirubwite Perezida Paul Kagame kuva Kizito yatangira kuburana kugeza ubu, ntabwo amategeko aramwemerera kuba yazitanga, kuko iteka rya Perezida ritanga imbabazi rireba abahawe ibihano ndetse banabitangiye, ritareba abarimo gukurikiranwa n’ubutabera cyangwa ababihawe bakajurira.
Iteka rya Perezida rimwemerera gutanga imbabazi, ryazakora mu gihe Kizito Mihigo azaba yamaze gukatirwa n’urukiko, ariko bikanaba ngombwa ko abanza akemera ibihano yahawe ntajuririre icyemezo cy’urukiko, kuko imyanzuro y’urubanza byemezwa ko yabaye itegeko mu gihe nta gahunda yo kujurira ihari, uregwa yamara gukatirwa akaba aribwo ashobora guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika nk’uko ububasha ahabwa n’amategeko bubimwemerera.
Aha ariko byumvikabe neza, icyemezo cya Perezida wa Repubulika cyo gutanga imbabazi ku wamaze guhamwa n’icyaha ndetse wanatangiye gukora ibihano yakatiwe n’urukiko, nta ruhare na ruto urukiko rubigiramo ndetse binaba ari uko urukiko rwamaze gukora akazi karwo n’urubanza rwararangije gucibwa uregwa yarahamwe n’ibyaha akanatangira ibihano, bisobanura neza ko icyemezo cyo kuba Perezida wa Repubulika yababarira Kizito Mihigo ari icyemezo cye bwite yafata akoresheje umutimanama we ndetse n’ububasha ahabwa n’amategeko, ariko ubu bwo bikaba bitemewe.
Source:Ukwezi
-
Imyidagaduro20 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Imyidagaduro21 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro13 hours ago
Dore amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa fiancée w’umuhanzi Emmy
-
Imyidagaduro16 hours ago
Ubukwe: The Ben agiye gushyira mu rugo Miss Pamella bibanire nk’umugabo n’umugore
-
Imyidagaduro18 hours ago
Umuhanzi Igor Mabano yavuze umuhanzi akunda kurusha abandi mu Rwanda
-
Inkuru rusange21 hours ago
Ibintu 5 bidasanzwe wamenya kuri Tanasha wabyaranye na Diamond Platnumz
-
Imyidagaduro15 hours ago
Dore abahanzi bahishaga abakunzi babo kera kuri ubu bakaba baremeye icyaha bakabashyira ku karubanda (AMAFOTO)
na powe ategereze imbabazi,cg arangize igihano.