in ,

Ubuhamya n’ibimenyetso bishimangira ko umupira wo mu Rwanda ukoreshwamo amarozi

Ibijyanye n’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, si iby’ubu kuko byagiye bivugwa mu myaka yashize, ariko benshi bakabifata nk’ibihuha kuko nta n’igihamya cyabaga kibyerekana. Kugeza ubu ariko, hari ibimenyetso byinshi bifatika byerekana ko abakinnyi n’abatoza benshi batwawe n’amarozi, ndetse amakuru y’aya marozi yageze no kuri Perezida Kagame aba umwe mu babinenze cyane.


Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, abatoza babo cyangwa n’ubuyobozi bw’amakipe atandukanye, basigaye bavugwa cyane mu bikorwa bijyanye n’amarozi no kwitabaza abapfumu. Ubuhamya bwaratanzwe, abayobozi bakomeye nabo byagiye bibageraho kugeza ubwo na Perezida Paul Kagame ubwe yamaganye iby’aya marozi n’ibindi bigayitse bigaragara mu mupira wo mu Rwanda.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2015, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi b’amakipe acyizera ibijyanye n’amarozi n’abapfumu, bikaba biri mu bituma umupira w’amaguru mu Rwanda udatera imbere. Yagize ati: “Abayobozi b’amakipe n’abakinnyi baracyafite imyumvire ya kera aho bizerera mu bapfumu n’abarozi ndetse bagatanga ruswa bashaka intsinzi.”

JPEG - 157.1 kb

Mbere yaho gato, uwahoze ari Minisitiri muri Minisiteri y’umuco na Siporo; Joseph Habineza yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamuhaye inshingano zo gusukura Siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda, uyu mwanda ukaba warumviswe henshi nk’ikoreshwa ry’amarozi ndetse na ruswa bivugwa mu mupira w’amaguru.

Bimwe mu bikorwa ku mikino itandukanye bica amarenga y’ikoreshwa ry’amarozi n’abapfumu:

-

 Tariki ya 13 Werurwe 2012, Uwari umutoza w’abanyezamu b’ikipe ya Rayon Sports; Manirakiza Jean Claude, yakubitiwe i Huye bamuziza amarozi, mu gihe yari yagiye mbere y’umukino wagombaga guhuza ikipe ye ya Rayon Sports na Mukura tariki 15 Werurwe 2012. Abafana b’ikipe ya Mukura, icyo gihe byavuzwe ko bamukubise bamuziza ko bamuvumbuye arimo gushyira ibintu mu mazamu y’ikibuga amakipe yagombaga gukiniramo.

-

 Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro cya 2013, ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Bugesera FC ibitego 2 ku busa, abafana ba Rayon Sports baje kuvumbura inkoko muri Sitade bakiniragamo maze bahamya ko ari amarozi y’ikipe ya Bugesera, ndetse iyo nkoko bahise bayica bahita babona igitego cy’impozamarira cyatumye umukino urangira ari 2-1, ndetse bituma abafana bagenda bavuga ko iyo nkoko iyo igaragara ikicwa mbere ikipe ya Rayon Sports itari gusezererwa.

-

 Mu mukino wa shampiyona wahuje Espoir na Rayon Sports tariki 3 Nzeri 2014 ukabera mu mujyi Kigali, ikipe ya Espoir yabashije gutsinda Rayon Sports ibitego 2 kuri 1, mu izamu rya Espoir FC y’i Rusizi hakaba hari harimo indimu ikasemo kabiri, iyi nyuma y’umukino bikaba byaraje kuvugwa ko yari amarozi y’ikipe ya Espoir.

-

 Umukino wa shampiyona wabaye tariki 11 Mutarama 2015 ugahuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura, amakipe yombi yarangije umukino aguye miswi mu buryo abakunzi ba Rayon Sports batumvaga kuko ikipe yabo yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko bikanga. Ubwo igice cya kabiri cy’umukino cyatangiraga, Kapiteni wa Rayon Sports; Ndayisenga Fuadi yanyanyagije amazi mu mazamu bari bavuyemo, ibintu benshi batigeze biyumvisha igisobanuro cyabyo, n’ubwo byavuzwe ko aya mazi yari agamije kwica umuti wa Mukura.

 

-

 Mu mukino wa shampiyona wahuje ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports tariki 20 Mata 2016, mbere y’uko umukino utangira amakipe yombi amaze gusenga, Bate Shamiru, umunyezamu wa AS Kigali, yamennye amazi aho ikipe ya Rayon Sports yasengeye ndetse ajya no kuyamena mu izamu yari agiye kurinda. Muri uwo mukino kandi, mu izamu rya AS Kigali hagaragaye ibimene by’amagi, ibi byose byibazwaho na benshi. Icyo gihe umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

-

 Ku mukino Rayon Sports yanyagiyemo APR FC ibitego 4-0 tariki 4 Gicurasi 2016, Munezero Fiston wa Rayon Sports yagaragaye amena amazi mu kibuga, ihintu nabyo byongeye gushimangira ko abakinnyi baba bizeye imbaraga zidasanzwe kuruta ubuhanga bwabo mu gukina.

Hari bamwe bagiye batanga ubuhamya bw’ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Umutoza Eric Nshimiyimana wanamenyekanye cyane nk’umukinnyi mu ikipe ya APR FC, nawe yagiye ashimangira iby’ikoreshwa ry’amarozi mu makipe ndetse nawe ubwe mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye akemera ko yakoreweho imigenzo y’amarozi n’abapfumu.

PNG - 351.6 kb

Kimwe mu byo yakoreweho ari i Burundi mu ikipe yatozaga, yagisobanuye agira ati: “Hari umunsi twambaye ubusa maze umwe mu bapfumu bari baturutse muri Congo atwuhagirisha amazi avuye mu kanwa ke. Nyuma y’ibi twariye imishaba n’isamake ubundi ukajya gupfukama imbere y’agashushanyo k’imbaho kugirango dutsinde ariko rimwe na rimwe ntibinakunde”

Undi watanze ubuhamya ku by’amarozi, ni Kayiranga Jean Baptiste nawe wabaye umukinnyi, akanatoza amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, ariko mu mwaka wa 2014 akaba yarakijijwe, akanasobanura uko yajyaga akoresha amarozi.

JPEG - 50.1 kb

Kayiranga yagize ati: “Njyewe mu gihe cyanjye nkina umupira narabibonaga, ndetse ndi n’umutoza narabibonaga, narabikoresheje cyane. Yewe ntabwo natinya kuvuga ko Imana yangiriye neza ikabinkuramo, ikanyereka ko ntacyo bimaze. Urabona abantu bose ntabwo baramenya Yesu, abantu bari mu isi bumva bakwirwanirira rimwe na rimwe bagashakishiriza no kubantu , ariko buri wese umutima we uramushinja. Ariko njyewe nasabye Imana imbabazi, nca bugufi nemera ko natsindwa kandi ngatsinda. Mu by’ukuri nabonye ntahandi izo nzira zitujyana hatari ukurimbuka .”

Ahandi hatanzwe ubuhamya bujyanye n’ikoreshwa ry’amarozi, ni aho tariki 21 Gicurasi 2015, ubuyobozi bw’ikipe ya Isonga FC bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bugatangaza ko abantu bo mu ikipe ya Rayon Sports bashatse kunyura muri Isonga FC ngo baroge ikipe ya APR FC.

JPEG - 46.6 kb

Muramira Gregoire; umuyobozi mukuru w’ikipe ya Isonga FC

Perezida wa Isonga FC; Muramira Gregoire, yavuze ko abantu bo muri Rayon Sports bifuje kuroga APR FC binyuze mu mukino ubanza wa shampiyona wari guhuza Isonga na APR FC kuri stade Amahoro tariki ya 06 Mutarama 2015. Yagize ati: “Dukina na APR FC, abantu ba Rayon Sports bashatse guha abakinnyi bacu ibintu, ntituzi ahantu baciye gusa ngo bashakaga kudufasha ngo dutsinde uyu mukino.”

Muri rusange, bigaragara ko abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe atandukanye mu Rwanda, bemera kandi bizera ikoreshwa ry’amarozi no kugana abapfumu nka kimwe mu bishobora kubageza ku ntsinzi, n’ubwo hari aho byagaragaye ko babikoresheje ariko ntibatsinde.
https://www.youtube.com/watch?v=RxCg5qMfhJg

Source : Ukwezi

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibitego byiza byo muri champiyona y’U Rwanda 2016-2017 (VIDEO)

Urarangiye by Martin Promoter Ft All Stars