in ,

Ubuhamya: Ngiyi impamvu abagore batajya banga kuryamana n’abapasiteri

Kimwe mu bintu bitesha abagabo umutwe ni ukubona abafasha babo bariyeguriye idini kurenza urugero, noneho biba akarusho iyo uwo mubano w’umugore n’idini ushingiye ku muyobozi w’iryo dini.

Inkuru zivuga abagore cyangwa abakobwa baryamana cyangwa bihebeye abayobozi b’amadini yabo zumvikana kenshi muri iyi minsi, biri no mu bituma abagabo benshi banga ko abagore babo bagirana imishyikirano cyangwa ubucuti n’abayobozi b’amadini.

Ese ibi biterwa n’iki? Ni abapasiteri bazi gutereta? Ni abagore bakunda aba bagabo? Ni ijambo ry’Imana rituma bibaho? Uyu munsi YegoB.rw yabateguriye zimwe mu mpamvu zituma abagore biyumvamo abapasiteri cyane bikaba binagera ku rwego rwo kuryamana nabo.

Umwe mu bagore baganirijwe kuri iki kibazo yavuze ko atarigera aganira n’umupasiteri gusa ko abona ari abantu bafite igikundiro kuko baba batuje kandi batega amatwi. Yakomeje avuga ko inshuro yigeze kuganira n’umuyobozi w’idini ari ubwo yaganiraga n’umupadiri ubwo umwana we yari arwaye.

Uyu mugore akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi atatu umwana we yarwaye icyo umugabo we yakoraga ari ukumuha amafaranga yo kwishyura ibitaro gusa. Agira ati:”Nifuzaga umuntu tuganira kandi umugabo wanjye ntiyavugaga ku mwana wacu urwaye. Byari ibihe bikomeye kuri twese, ariko guceceka kwe byabigize bibi kurushaho.”

Akomeza agira ati: Umunsi umwe nyuma ya misa naganiriye na padiri, afata amasaha macye antega amatwi, ambaza ibibazo bituma nirekura nkamubwira byose ndi guhura nabyo muri iyo minsi. Dushoje ikiganiro yaransengyeye ndataha.”

Uyu mugore avuga ko yatashye yumva yishimye mu mutima ndetse yagaruye n’icyizere cy’ubuzima bw’umwana we wari umaze igihe ari mu bitaro arwaye. Abajijwe niba ari amasengesho yamufashije, yahakanye yivuye inyuma ati:” Oya, ntabwo ari amasengesho. Kuba yaranteze amatwi akumva ibibazo mfite nibyo byatumye mwiyumvamo ako kanya, kuko kuntega amatwi muri ibyo bihe umugabo wanjye ntiyabikoraga, ntiyemeraga ko tuvuga ku mwana wacu urwaye nyamara padiri we yarabyemeye.”

Gutegwa amatwi no kuganirizwa ni kimwe mu bikurura abagore ku bagabo kandi ibi abakozi b’Imana babikora neza cyane, nyamara banwe mu basore n’abagabo ntibabiha agaciro bikwiye. Aba bakozi b’Imana igihe icyo aricyo cyose baba biteguye kwakira neza uje abagana, bakamuganiriza ku bibazo bye, rimwe na rimwe bagatanga n’ubufasha bwaba ubw’amafaranga cyangwa ibitekerezo, bakongeraho n’imirongo y’ijambo ry’Imana bituma basubirana imbaraga n’icyizere mu buzima bwabo kandi iyi ni ingusho ku bagore n’abakobwa, bituma bahita biyumvamo aba bakozi b’Imana.

Sarah Muli ni umugore w’imyaka 30 wo mu gihugu cya Kenya, avuga ko agize amahirwe yahura n’umukozi w’Imana, mu magambo ye avuga ko “yamwiteretera”, kuko ni abantu baca bugufi kandi bambara neza banavuga amagambo amunyura umutima. Avuga ko hari n’aho ajya gusengera kubwo kwiyumvamo umukozi w’Imana wigisha muri urwo rusengero ndetse ko atariwe wenyine wiyumvamo uwo mugabo kuko azi n’abandi bakobwa babiri baba muri Korali kugira ngo bajye bamwiyegereza kuko amagambo avuga abakora ku mitima mu buryo bw’urukundo rwabajyana mu gitanda.

Umugabo wo Muri Kenya witwa Arnold Ndiege wabajijwe kuri iki kibazo yavuze ko atajya yizera abapasiteri ndetse ko mu maso ye ar abagabo nk’abandi bityo atatuma biyegereza umugore we bitwaje ijambo ry’Imana. Yagize ati:” Tujya gusenga, tugasengera hamwe, iyo iteraniro rirangiye tugomba gutahana tukajya mu rugo, ntabwo namwemerera kujya muri ya masengesho y’ikigoroba cyangwa nijoro. Ubwo abona bidashoboka, yahitamo hagati y’urugo rwe n’urusengero igifite agaciro.”

Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aba bakozi b’Imana bafite impano yo guhumuriza imitima ndetse n’amagambo akora ku mitima bishobora gutuma bamwe mu bagore bisanga bakundana nabo mu buryo nabo batatekerezaga.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Jolly yateje impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko Bridal shower yakorerwa n’abasore.

“Abagore nkatwe biragoye kubona ubasimbura”Uwahoze ari umugore wa Harmonize yamweruriye ko bizamugora kubona undi umusimbura.