in

Ubuhamya bw’umugore warokowe n’umugabo we amuhishe mu mutiba w’inzuki, bwakoze ku mitima ya benshi.

Nubwo hashize imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibayeho, inkuru ziyerekeyeho iyo zibarwa ugira ngo nibwo ikiba bitewe n’ubukana yakoranywe ndetse n’ibikomere yagiye isigira abantu.

 

Kampire Rose ni umwe mu bahizwe Jenoside igitangira uretse ko yahishwe n’umugabo bashakanye wamurwaniye ishyaka kugeza irangiye atavuye aho bari batuye mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga ari naho bakiri uyu munsi.

 

Umugabo we yitwa Kavutse Jean w’imyaka 85 akamurusha imyaka ine. Mu gihe cya Jenoside yaranzwe n’igikorwa cy’ubumuntu yakoze akitandukanya n’abandi bagabo bafashe iya mbere mu kwica abo bashakanye cyangwa ababyeyi bijishuye abana bakicwa rubi.

 

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, Jenoside itangira abicanyi bateye Kavutse bamusaba kubaha umugore we ngo yicwe kuko yari ‘Umututsikazi’.

 

Uyu mugabo avuga ko yatsimbaraye ku mugore we akabwira abagabye ibitero ko bizamwica [umugore] ari uko yamaze gushiramo umwuka [umugabo].

 

Muri uko kwiyemeza agatima kamubwiraga ko mubyara we wari ‘Conseiller’ wa Segiteri, atakwemera ko umugore we yicwa nyamara ngo yaje gusanga yaribeshyaga kuko na we yamukuriye inzira ku murima ashimangira ko agomba kwicwa kimwe n’abandi.

 

Inshuro nyinshi Kavutse yakubiswe azizwa ko atagaragaza aho umugore we aherereye ngo yicwe ariko akikomeza ndetse yiyemeza kwirwanaho akoresheje intwaro gakondo n’amabuye kugira ngo arengere uwo yakunze.

 

Ati “Icyo gihe cyari kibi, bamanuraga abantu hakurya ya Nyabarongo (Kibuye), nk’urugo rwose n’abagore behetse bakababoha muri Nyabarongo bamwe babanje kubaboha.”

 

“Nashatse ahantu nzahisha umugore wanjye ndahabura, nigira inama yo kuboha umutiba w’inzuki igitaraganya. Nafashe ibipimo bya metero ebyiri z’uburebure nkajya nywigeraho. Ku mugoroba nari ndangije kuwuboha. Napimye umugore nsanga awukwirwamo hasigara umwanya nzajya mushyiriramo igisuperi cy’ibiryo.”

 

Uyu mukambwe avuga ko akimara kubona ko ibipimo yari akeneye byuzuye, yawuhomye akoresheje amase awumanika ku rusenge bitewe n’uko wari munini bigoye ko yawushyira mu giti nk’uko bigenda ku mitiba y’inzuzi ngo umugore n’umugore we abone uko awubamo.

 

Igihe cyarageze yuriza wa mugore yinjira mu mutiba amaramo igihe ariko ibitero byahigaga abantu bishaka kubica biza kumuvumburamo ku bw’amahirwe ntiyicwa.

 

Yandwanyeho uko yari ashoboye kose, ntiyantereranye.

 

Kampire Rose avuga ko yabonye ko amazi atakiri ya yandi umunsi yumva abagabye ibitero ku musozi baturanye bavuga ko bashaka kumwikiza.

 

Ati “Twari dutuye hafi ya Nyabarongo nkajya mbona abantu babakurura babaroha muri uwo mugezi bamwe babanje kubatema. Hari igitero cy’abaturutse hakurya ya Nyabarongo bafata inka barayica barayirya baravuga bati “Ubwo turangije kurya iyi nka hakurya kwa Kavutse hari igihuru, muze tujye kugitema.”

 

“Ndibaza ngo ko bavuze ngo baje gutema igihuru kwa Kavutse nkaba mbona nta bihuru bidukikije? Nyamara bavugaga igihuru-muntu, ari we njye, nuko ndihisha. Nururukaga nijoro ngiye gushaka icyo ntamira nkongera ngasubiramo kuko na nijoro barasakaga. Nyuma baje kumvumbura haje igitero kivuye muri Kibirira. Buriye hejuru y’inzu basakambura inzu barambona. Induru ziravuga bati “Twavumbuye, bantegeka kururuka bankubita ubuhiri, ndururuka.”

 

Akimara kururuka abari bagabye igitero babanje kujyana inka yari muri urwo rugo bajya kuyirya bavuga ko bari bumwice nyuma, yongera kwihisha abifashijwemo n’umugabo we ari na ho ahera ashimira umugabo we wamurwanyeho.

 

Ati “Yandwanyeho uko yari ashoboye kose nubwo abana batatu ba mubyara wanjye hamwe n’uwanjye babajyanye. Cyari igitero kinini ntabwo yari kukirwanya ngo abishobore ariko ku ruhande rwanjye yandwanyeho ku buryo atantereranaga ngo yigendere, n’aho yajyaga yahitaga agaruka ako kanya.Yandwaniye ishyaka ntabwo yantereranye ngo babone uko banjyana.”

 

Kavutse na we yishimira ko umuhate we utabaye uw’ubusa kandi avuga ko afite amanota kuko umugore we akiriho.

 

Ati “Ubwo nisaziye akaba ariho, iryo ni inota. Uwiyicira umugore se ubwo ni umugabo, afite gihango ki? Navuga ko ndi umugabo kuko mufite.”

Yarokoye umugore we amuhishe mu mutiba w’inzuki

Uyu musaza utagifite imbaraga zo gukora avuga ko akeneye guterwa ingabo mu bitugu ngo abashe kubona imibereho.

 

Yifuza gusanirwa inzu atuyemo, igashyirwamo umuriro w’amashanyarazi kuko muri ako gace uhari ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kuwugeza iwe.

 

Avuga kandi ko akeneye inka yatuma abasha gufumbira isambu ye mu buryo buhagije kuko inyana atunze itamuhaza ku ifumbire.

 

Source: igihe.com

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa bigize amashyano bakomeje kuzengera abaturage babambura utwabo ku ngufu

Komite ya Rayon Sports ikomeje kwerekana itandukaniro. Rayon Sports yahembye abakozi bayo amafaranga itari yarigeze ihemba