in

Twitter yagize ikibazo gikomeye bigira ingaruka no mu Rwanda.

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwagize ikibazo cy’ikoranabuhanga kuva mu masaha y’umugoroba yo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho abarukoresha batabashaga gukunda (like) ubutumwa, kugira icyo babuvugaho (comment) cyangwa ngo bongere kubukwirakwiza (retweet).ibi bikaba byageze no kubarukoresha bari mu Rwanda.

Abarenga ibihumbi 80 barimo n’abo mu Rwanda bagaragaje ko bahuye n’ibibazo bakoresha urwo rubuga mu masaha ya nyuma ya saa kumi n’imwe kugera mu masaha y’igitondo gusa byaje gukemuka.

Ubutumwa bwagaragaraga nk’ibisanzwe, ariko umuntu akaba atakora like, comment cyangwa retweet.

Itsinda rya Twitter rishinzwe ubufasha, ryiseguye ku bagize ikibazo gusa ntiryavuga imvano yacyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.

Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta