in ,

Tuyisenge Christine yahawe miliyoni 48 z’indishyi, umugabo we ayishimishamo n’undi mugore

Tuyisenge Christine w’imyaka 40 y’amavuko, ni umubyeyi ufite uburwayi bwamuhejeje mu buriri kuko yamugaye ingingo nyinshi z’umubiri we, nyamara Minisiteri y’Ubuzima yari yaramuhaye impozamarira n’indishyi zingana na miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ingaruka yatewe n’ikinya bamuteye, ariko ngo umugabo we yishimishije muri aya mafaranga aranamuta yishakira undi mugore baryoha muri ayo mafaranga aho gukomeza kumuvuza no kumwitaho.

Tuyisenge Christine yahawe miliyoni 48 z’indishyi, umugabo we ayishimishamo n’undi mugore

Nk’uko iyi nkuru dukesha TV1 ibivuga, Tuyisenge Christine yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima, aho yari umuganga mu bitaro bya Kigeme. Mu mwaka wa 2010 yarwaye anjine, maze kubera gutinya ko yamuviramo umwingo aza gusaba ko bamubaga, ibyo bikorerwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Ikinya yatewe ubwo yabagwaga cyanze kumuvamo, akimarana amezi ane maze kimuvamo ingingo zose zaramugaye zitabasha kunyeganyega ndetse yaranahumye.

Nyuma y’uko bigaragaye ko atazakira ngo asubire mu kazi, ibitaro bya CHUB ku bufatatanye na Minisiteri y’Ubuzima bamubariye amafaranga yari kuzakorera uhereye ku myaka 32 yari afite icyo gihe, ukageza ku myaka yari asigaje ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse babaraho n’indishyi, amafaranga yose agera kuri miliyoni mirongo ine n’umunani z’amafaranga y’u Rwanda (48.000.000), ayo akaba yarahawe uwo bashakanye witwa Munyeshyaka Jean Damascene.

Mukuru wa Tuyisenge Christine witwa Mushimiyimana Theresie, yabwiye TV1 ko nyuma y’igihe Munyeshyaka Jean Damascene arwaje umugore we, yaje kumuta mu bitaro bakaza kumenya ko atakimugeraho, ndetse ngo nyuma yakuye umugore we mu bitaro asa n’aho amwibye.

Mushimiyimana Theresie ati: “Igihe cyaje kugera uyu Munyeshyaka aza gusa n’umwibye amukura mu bitaro, n’ubwo yari amufiteho uburenganzira ariko yaje gusa n’umwibye kuko yahamukuye atanabitubwiye kandi ari twe twanamurwazaga igihe yari yaramutaye, ubwo amujyana mu rugo, nyuma MINISANTE iza gutanga amafaranga yo gufasha umurwayi n’ibyo bitaga ngo ni impozamarira. Nyuma birangiye ntabwo twongeye kubikurikirana cyane, twumvaga ko byibuze niba abonye ayo mafaranga agiye kwita ku murwayi, akamurwaza, ntitwabigiraho ikibazo. Nyuma rero, ntitwari twakamenye n’aho yamujyanye… Hari umuvandimwe wacu twakoresheje aragenda adushakishiriza ahantu yamujyanye, aza kutubwira ko no muri ayo mafaranga MINISANTE yamuhaye yubatsemo inzu, aguramo imodoka, arongora n’umugore wundi ubu bafitanye umwana”

Uyu muvandimwe wa Tuyisenge Christine akomeza abisobanura agira ati: “Noneho wa muvandimwe wanjye, ubwo ni ukuvuga ngo yabaye nka rasiyo yo kugaburira urugo, bamushyira mu cyumba ahantu muri urwo rugo, amutunzemo we n’uwo mugore we muto, iyo nshoreke yaje kurongoreramo ahongaho, noneho bakajya bamwicisha inzara barangiza ntibongeye no kumuvuza yasubiye inyuma, yagiraga ibiro 95 ariko ubu afite ibiro bitarengeje na 15 ugereranyije.”

Ubwo TV1 yageraga i Nduba mu karere ka Gasabo aho uyu Munyeshyaka Jean Damascene atuye, yabashije kubonana na Tuyisenge Christine bigaragara ko amerewe nabi cyane, asobanura mu ijwi ritumvikana neza ko abayeho nabi ndetse asaba ko bamutahana ntibamusige aho. Byaje kurangira abo mu muryango we babashije kuhamukura ku bufatanye na Polisi.

Munyeshyaka Jean Damascene usanzwe ari umukozi muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta , we yatsembeye TV1 avuga ko nta makuru yabatangariza kuri iki kibazo ndetse no ku cyo umuryango w’umugore we wita itotezwa n’iyicarubozo yakoreye uwo bashakanye.

source : Ukwezi

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Buravan & Dad – GARAGAZA

Dore impamvu yateye Fireman gufungirwa kwa Kabuga