Connect with us

Hanze

Tunda wongeye gufatirwa mu cyuho agira ibihe byiza na Diamond ,yabwiye amagambo akomeye abamwibasiye.

Published

on

Ni kenshi hakunze kuvugwa inkuru z’umubano wihariye w’umukobwa ukiri muto Tunda Sebastian, Umutanzaniya ugaragara nk’umwana dore ko n’imyaka ye ibishimangira na Diamond Platnumz umugabo ufite umwihariko w’ubuhehesi no gukunda abagore n’abakobwa.

Diamond na Tunda mu bihe byiza.

Hagiye hagaragara ibimenyetso bitandukanye ko umubano wabo utagarukira mu muhanda gusa no mu gitanda waba ugeramo, n’ubwo batabura kubihakana ariko noneho nyuma y’igihe kirekire batavugwa bongeye gufatirwa mu cyuho barimo kugirana ibihe byiza, ibintu byatumye bongera kugarukwaho ndetse banibazwaho.

Nyuma y’aho hongeye kuagaragara amashusho n’amafoto ya Diamond Platnumz n’uyu mukobwa Tunda Sebastian bahuje urugwiro ndetse Abatanzaniya bagasakuza cyane, uyu mukobwa yasobanuye ko bahuriye mu birori “Jibebe” bya Diamond byari byatumiwemo n’umunyarwandakazi Shaddyboo, kandi ngo video zagaragaye ntizikwiye kuba ikibazo cyane.

Ngubu ubutumwa bwa Tunda.

Aya makuru ya Diamond na Tunda yongeye kugarukwaho ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru hajyaga hanze amashusho yabo bombi bari babyinana indrimbo ariko ubona bahuje urugwiro, benshi bati:”Tunda yasubiye kwa Diamond”.Mu gusubiza uyu mukobwa yavuze ko byari ibirori gusa nta kindi kibyihishe inyuma ndetse ahakana yivuye inyuma ko yaba yarasubiranye na Diamond nk’uko byavuzwe hashingiwe kuri ayo mashusho yabo, mu butumwa burebure yacishije kuri Instagram aho yagize ati:“Ndabasabye mwitonde!…Sinshaka guhuzwa n’amagambo akomeje kuvuga yaturutse ku mashusho yagaragaye ejobundi, byari ibirori kandi byararangiye, ntimuhatirize kunyinjiza mu yandi makuru atandukanye n’ayo”…. Ndetse akaba yagiye anihanangiriza abagiye bamuvuga.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!