in ,

Tour du Rwanda: U Rwanda ku isonga ( Dore uko byifashe kugeza aka kanya)

Areruya Joseph, umusore ukinira Les Amis Sportifs w’i Rwamagana niwe wegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda asize bagenzi be ku ntera y’ibirometero 140.

-

 13:07: Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

13:05: Hasigaye ibirometero bine. Kugeza ubu, Mugisha Samuel aracyari imbere aho yashyizemo intera y’amasegonda 52

13:00: Twe abanyamakuru twageze i Huye. Mu minota mike abanyonzi nabo baraba bahageze.

12:50: Hasigaye ibirometero birindwi. Mugisha Samuel aracyari imbere n’umunota umwe n’amasegonda 20

12:42: Imvura iraca ibintu muri aka kanya mu gihe hasigaye ibirometero 15 ngo tugere i Huye. Kugeza ubu, Mugisha Samuel yasize abandi ho umunota umwe

12:38: Tugeze i Nyarusiza mu birometero 20 bya nyuma. Intera hagati ya batatu ba mbere n’igikundi kibakurikiye yagabanutse. Ubu ni umunota umwe n’amasegonda 12

-

 Imvura nke yaguye mu gitondo muri aka gace biragaragara ko yatumye umuhanda unyerera. Biraza gusaba kwitonda cyane.

12: 35: Hasigaye ibirometero 20. Ba basore batatu bari imbere basize igikundi kibakurikiye umunota umwe n’amasegonda 42

12:25: Nyamagabe: Ba bakinnyi batatu (Ruhumuriza Abraham, Buru Temsegen na Mugisha Samuel) basize igikundi ho iminota ibiri n’amasegonda abiri

12:05: Ku muhanda ujya Kibeho, Ruhumuriza na bagenzi be basize igikundi ho umunota n’amasegonda 35.

12:03 Imvura itangiye kujojoba twinjira Kigeme. Ikigaragara ariko ni uko Nyamagabe ho hari umucyo.

-

 Abafana mu mihanda ni bose

 

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ari kumwe na Bayingana Aimable (hagati) nabo bakurikiye iri rushanwa

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Izo mbago ziri kugaragazwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane yaterwa no kurenga umupaka

-

 Imvura itangiye kujojoba twinjira Kigeme…

11:55: Kitabi: Ruhumuriza Abraham, Buru Temsegen na Mugisha Samuel nibo bayoboye isiganwa mu gihe hasigaye ibirometero bike ngo tugere i Huye. By’umwihariko Ruhumuriza arifuza kwegukana aka gace akiyereka ab’iwabo i Huye.

11:50. Mugisha Samuel yongeye kwegukana akazamuko ka gatanu nyuma yo kwegukana aka kane muri Nyungwe. Nta gushidikanya, arongera ahembwe nk’uwazamutse kurusha abandi.

11:20: Twe abanyamakuru tumaze kurenga ishyamba rya Nyungwe mu gihe abanyonzi bari inyuma yacu ho iminota 15. Mugisha Samuel na Buru Temesgen nibo bari imbere. Birashokoka ko Samuel yakwegukana akazamuko ka Kane

10:45: Iyi Tour du Rwanda birasa naho Mugisha yayinjiranyemo Umugisha mu bijyanye no kuzamuka. Icyo wamenya ni uko akazamuko ka gatatu nako amaze kwanikira abandi. Kuri ubu Mehari niwe wamukurikiye, Byukusenge Patrick aba uwa gatatu mu gihe Nsengimana Jean Bosco ari uwa Kane.

10: 10: Twinjiye mu ishyamba rya Nyungwe. Mugisha Samuel wa mwana uherutse kuzuza imyaka y’ubukure vuba aha (18) yabaye uwa Mbere mu kazamuko ka mbere

-

 Salomon Zememfes avuye mu isiganwa, akaba uwa Kabiri ukomoka muri Eritrea uvuyemo.

-

 Kubo tutangiranye urugendo, reka mbasogongeze uko byari byifashe:
-
 Umunye-Canada ukinira ikipe ya Lowestrate.ca, Stephen Keeping, avuye mu isiganwa nyuma yo gukora impanuka ikomeye.

9:38: Abakinnyi bose ubu bari hamwe. Umunyarwanda Ndayisenga Valens yagize ikibazo apfumisha igare gusa ubu yongeye afata igikundi

9:32: Abakinnyi batatu bari imbere ni Manuel Amanuel, Mugisha Samuel na Nduwayo Eric basize igikundi ho amasegonda 15.

9:22: Giheke: Akazamuko ka mbere kararangiye. Samuel Mugisha (RWA) niwe urii imbere, Kibrom Mehari (ERI) , Goytom Biru (ETH) bagakurikira.

-

 Undi mufaransa wa Haute Savoie, Voisin Pierre avuye mu isiganwa

9:15: Mugisha Samuel na Alex n’abanya-Eritrea babiri bongeye gucomoka igikundi bagisigaho amasegonda 12

9:03: Mugisha Samuel ari kugerageza gucomoka igikundi ariko bagahita bamugarura

9:00: Abakinnyi bahagurutse i Rusizi ari 67

Ni umunsi wa gatanu wa Tour du Rwanda aho saa tatu abasiganwa bari buhaguruke i Rusizi berekeza i Huye mu nzira ndende y’isiganwa ry’uyu mwaka, ibirometero 140 na metero 700. Nta gihindutse, biteganyijwe ko 12 :45 uwa mbere ashobora kuba asesekaye i Huye.

Ni inzira irimo utuzamuko dutandatu turi butangirwemo igihembo cy’uzamuka kurusha abandi, aka mbere kakaba kari ku kirometero cya karindwi i Giheke. Wakwibuka ko umunyarwanda Mugisha Samuel, umwana w’imyaka 18 ukinira Benediction Club ya Rubavu, ari we ufite iki gihembo ndetse akaba ari butangire yambaye umwambaro wambikwa uwazamutse kurusha abandi.

Ntugire icyo witega kuri Rugg Timothy wegukanye agace Karongi-Rusizi, uyu ku munsi w’ejo yatangaje ko aka gace kuri we ari ikiruhuko, ubwo ahafi yakongera kwigaragaza ni kuwa gatandatu ubwo amagare azaba ava i Musanze yerekeza mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph, bashobora kwigaragaza uyu munsi mu gihe na Ndayisenga Valens ejo yakubitaga agatoki ku kandi nyuma yo kudashobora kwegukana agace Karongi-Rusizi, birumvikana ko Huye ishobora kumwumva.

Abanyahuye kandi nyuma yo kubura umwana wabo Twizerane Mathieu wavuye mu irushanwa, amaso yose bayahanze “Mzee wa Kazi” , Ruhumuriza Abraham.

Mu bakinnyi 73 batangiye isiganwa hasigayemo 67. Nyuma yaho Twizerane Mathieu wa Les Amis Sportifs, Smith Morgan wa Kenya Downunders na Haile Dawit Araya wa Eritrea bavuyemo ku gace ka kabiri, ku munsi w’ejo, Polveroni wa David wa Haute-Savoie Rhône-Alpes yo mu Bufaransa, Ruberwa Jean wa Benediction Club ya Rubavu na Nzeke Jérémie wa SNH yo muri Cameroon na bo bavuye mu isiganwa.

 

 

 

 

 

Iyi nkuru tuyikesha IGIHE ….
Uko bihagaze ubu

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yatangaje izina ry’umukinnyi yifuza ko ikipe ya Real Madrid igura

Umunyarwanda akoze ibitangaza mu Bafaransa