Imyidagaduro
Tonzi asanga abaririmba mu rusengero bakwiye guhabwa ku maturo

Umuririmbyi Uwitonze Clementine [Tonzi ] wabikoze kuva agitangira guca akenge ashimangira ko abahanzi baririmba mu rusengero bihoraho bagakwiye guhabwa umugabane ku mature itorero ryinjiza.
Tonzi yakuranye impano yo kuririmba aho yatangiye akiri umwana muto cyane ahagarikwa ku meza kugira ngo abantu bamubone. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.
Ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore baririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kwagura umwuga we mu buryo bukomeye.
Kuba Tonzi yarakuriye mu muryango usenga byaramufashije cyane kuko ntiyigeze ateshuka ngo ate umurongo wa gikristu yatojwe kuko kuva mu bwana yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye w’indirimbo z’Imana.
Yavuze ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakwiye guhembwa na Kiliziya cyangwa itorero bakorera kuko ngo ‘hejuru y’uko ari umuhanzi uririmbira Imana na we agira ubuzima busanzwe abamo kandi bukenera ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo abeho’.
Ati “Ijambo ry’Imana riravuga ngo muzane imigabane ya kimwe mu icumi mu nzu yanjye kugira ngo habemo ibyo kurya, ibyo kurya bije mu nzu y’Imana ubundi ni ukuvuga ngo umwana mu rugo ntakwiye kwicwa n’inzara. Mu nzu y’Imana rero habamo abantu, ntabwo habamo intebe , mu nzu y’Imana ni wa muryango wa gikirisitu hanyuma Imana igashyiraho umushumba nk’umubyeyi.â€
Yongeyeho ati “Sinzi niba ari uku mu rusengero bimeze, bya byo kurya umushumba akabigabanya abana uko bingana, niba atanafite ubushobozi akabibwira abana […] kuko mu rusengero baratura buri munsi. Ariko tumenye ngo mu muryango wacu wenda ntibyinjira neza ariko twese tubeho.â€
“Hari nk’ahantu bakubwira ngo ko utakiboneka, mfite bwa buzima bwa buri munsi, hari ukuri kuzwi, nyir’inzu nkodesha araza akambwira ati ‘ko utishyura’.â€
Tonzi uri mu bahanzi b’igitsinagore bakunzwe muri iki gihe yavuze ko hari abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bakorera insengero nk’akazi gahoraho ariko ntibahabwe umugabane ku mature yinjira , ibintu asanga bibangamye cyane.

Yongeraho ati “Ntekereza ko kuba ahantu uri umutwaro nta n’ubwo umuntu yakumva Imana usenga. Ntekereza ko mu nzu y’Imana hakagombye kuba hari ubutunzi cyane kurusha no hanze.â€
Mu kiganiro na Radio Rwanda Tonzi yabajijwe niba koko asanga ari ngombwa ko umuhanzi mu itorero ahabwa ku mature yinjira, yasubije ati “Cyane rwose kuko turi abana mu rugo!â€

-
Imyidagaduro9 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro7 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru2 days ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
inyigisho8 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Imyidagaduro2 days ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.