Connect with us

Hanze

Tiwa Savage yavuze uko yagerageje kwiyahura inshuro 2 zose

Published

on

Kuwa mbere ushize tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Tiwa Savage mu kiganiro Black Box yagiranye n’umunyamakuru, Ebuka Obi-Uchendu, yavuze ko uku kugerageza kwiyahura byabaye igihe yigaga i Londres mu Bwongereza.

Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Koroba’ yavuze ko hafi y’ibihe byose yagerageje kwiyambura ubuzima bwe kubera gutotezwa yahuraga nk’umwana w’umwirabura i Londres.

Yavuze ko imvugo ye ikomeye yo muri Nigeria itishimwaga igasebywa na bagenzi be bigana bityo bikaba byarabaye ngombwa ko yakeneraga abapolisi bo kumuherekeza. Ati:

“Nimukiye i Londres hamwe na mama mfite imyaka 10. Narashinyaguriwe cyane. Bakundaga kunyita ‘umukobwa w’umunyafurika’, ‘Foo foo’, ‘Ibiryo byawe biranuka’ n’ibindi. Byari biteye ubwoba. Byari bibi ku buryo nagerageje kwiyahura inshuro ebyiri. Narihebye rwose.”

Afrobeat Superstar Tiwa Savage Returns With Brand New Single “Dangerous Love” - Uganda Mirror

Tiwa Savage

SOURCE: Umuryango.rw

Advertisement

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!