in

Tidjara Kabendera abwiye Samantha uherutse kugira ibyago ijambo ryuzuye amarangamutima

Tidjara Kabendera wamamaye cyane hano mu Rwanda by’umwihariko ubwo yari umunyamakuru wa RBA, kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho afite iduka ryitwa TK Cosmetics, yageneye ubutumwa bukomeye Ingabire Pascaline uzwi cyane ku izina rya “Umukobwa Samantha” uherutse kugira ibyago byo gupfusha umwana we wari umaze igihe gito avutse. Ni mu kiganiro Tidjara yagiranye na ISIMBI TV aho ndetse yanavuze kuri byinshi bijyanye n’igisibo cya Ramadhan arimo.

Tidjara yatangiye avuga ko muri iki gihe cy’igisibo arimo yigomwe ibintu byinshi harimo nka televiziyo aho yavuze ko ubusanzwe akunda kureba amafilime y’ama series gusa kuri ubu akaba yarayigomwe. Tidjara yakomeje avuga kuri Samantha aho yavuze ko baziranye ndetse ko bigeze guhurira mu kazi ndetse no mu biganiro, avuga ko ari umudamu mwiza wiyubaha. Ku bijyanye n’ibyago Samantha yagize, Tidjara yamugeneye ubutumwa bukurikira bwo kumwihanganisha mu magambo agira ati “Niyihangane akomere akomeze atwaze gitwari”.

Report

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Mukobwa ,nubona umusore witwara gutya uzamenye ko ari we Imana yakugeneye uhite ufatiraho||ntakwiye kugucika.

Bwa mbere mu mateka, mu Rwanda hafunguwe ISOKO rigurisha abageni rizashyira igorora abashaka kurongora no kurongorwa