in

The Rock yavuze uburyo abantu bamwitiranyaga n’abakobwa bitewe n’uko yari ateye.

Dwayne Johnson wamamaye ku izina rya The Rock akoresha mu kazi ke ka buri munsi karimo gukina filime, gukina umukino wo kumvana imbaraga wa Catch hamwe no gushora amafaranga ye mu bintu byinshi bitandukanye birimo nko gukora inzoga za whiskey n’ibindi byinshi yavuze ko abantu bamwitaga umukobwa akiri umwana.

The Rock wizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49 muri weekend irangiye yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abafana be ko atahoze ari igikwerere nk’uko bamubona ubu ndetse anavuga ko akiri muto abantu benshi bamubonaga bakekaga ko ari umukobwa bitewe n’uburyo yari ameze icyo gihe.

The Rock yagize ati “Kuva mfite imyaka 7 kugeza mfite imyaka 11 abantu benshi banyitiranyaga n’abakobwa ndetse hari n’abana twiganaga icyo gihe bajyaga bajya impaka bibaza niba ndi umuhungu cyangwa umukobwa. Ahari byavaga ku kuba nari mfite imisatsi myinshi nk’iy’abakobwa cyangwa kuko nari nteye nkabo.”

Yakomeje agira ati “Ndabyibuka cyera mfite imyaka 10 nari nicaye aho twategererezaga imodoka ya bus iza kudukura ku ishuri nuko umwana umwe twiganaga araza anyicara iruhande arambaza ati “Ese uri umukobwa cyangwa umuhungu?”, mbere yo kumusubiza narabanje ndaseka cyane maze mumara amatsiko.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Pasteri yasutse imivumo n’ibitutsi ku bayoboke b’idini ryabo batamuhaye amafaranga yo gukoresha mu isabukuru ye.

Menya amayeri umusore yakoresha akabona numero ya telefoni y’inkumi yakunze.