The Rock arashaka kuba Perezida wa Amerika

Umukinnyi wa Filime The Rock arashaka kuba Perezida wa Amerika akarenga kuri Arnold Schwazenegger nawe wabaye umukinnyi wa filime ndetse akaba yaranabaye Guverineri wa California

Nkuko tubikesha LATimes, Umukinnyi wa Filime, icyamamare ku isi mu mirwano njya rugamba, Dawyne Johnson uzwi nka ‘The Rock’ avuga ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abaturage nibamwereka urukundo. Yagize ati: “Mfite intego yo guhuza igihugu cyacu kandi ndumva ko aribyo abaturage bashaka, noneho nzabikora.”

The Rock ntabwo yavuze ishyaka azahagararira cyangwa igihe ashobora gutangiza igikorwa cyazamwinjiza muri White House. Amagambo ye akurikira ubushakashatsi bwakozwe ku rubuga rwa interineti bwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize bwagaragaje ko Abanyamerika bagera kuri 46% batekereza gutora Dawyne Johnson ’The Rock’ nk’ushobora kuzaba yigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu, akazaba yinjiye ku rutonde rw’ibyamamare by’Abanyamerika biyamamarije umwanya wa politiki.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz yihimuye bikomeye kuri Wema Sepetu

MINEDUC yatanze gahunda y’ingendo zo gusubira ku ishuri ku banyeshuri biga bacumbikirwa