in

The Ben yiyemeye ku bahanzi Nyarwanda mu buryo bukomeye

Hano mu Rwanda bisanzwe bimenyerewe ko aba raperi aribo bakunda kwiyemera kuri bagenzi babo bavuga ko aribo bami ba Hiphop mu gihugu, gusa kuri iyi nshuro noneho Umuhanzi The Ben niwe wiyemeye kuri bagenzi be abumvisha ko ariwe urenze muri uru Rwanda.

Muri Post yashyize kuri Story ya Instagram, The Ben akaba yagize ati : ” Ninjye Brand ikomeye mu Rwanda, Ibyo ni ihame nta wubishidikanyaho. Ntimukabone nagabanyije umuvuduko kugirango namwe mwishime… mwarangiza mugakubagana

Mu aya magambo The Ben akaba yashatse kumvikanisha ko ariwe uyoboye mu Rwanda, ko nubwo muri iyi minsi hari abamurusha Hit aruko yagabanije umuvuduko ngo nabo bagaragare.

The Ben akaba yakoze ibi mu rwego rwo kunyomoza amakuru y’ibihuha yavuzwe ko yasinye muri Label ya Bruce Melody.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Juventus imaze kwirukana umutoza wayo mu buryo butunguranye.

The Ben na Miss Pamella bararanye muri Hotel iri ku mazi