in ,

The Ben yavuze impamvu akunda kuririmba yambaye imyenda y’umukara abantu baratungurwa

Umuhanzi The Ben uri kubarizwa mu Rwanda yasobanuye impamvu imutera kuba incuro nyinshi akunda kurimba mu myambaro y’umukara.

Ni kenshi The Ben akunda kugaragara yambaye imyenda y’imikara ,ubobonera mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha , mu mashusho y’indirimbo ,mu bitaramo ndetse n’iyo yasohotse ibi byatumye benshi bibaza impamvu ibimutera.

Mu ncuro ebyiri zose amaze gukaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga itandatu yari amaze muri Leta zunze ubumwe za Amerika iyo yageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe yabanga yarimbye mu ibara ry’umukara kuva ku nkweto yambaye , imyenda ndetse n’ingofero.

Iyo uganiriye n’uyu muhanzi ntabasha kugusobanurira neza impamvu akunze kwambara imyenda y’ibara ry’umukara kurusha ayandi yose.

Ubwo yabazwaga iki kibazo ,The Ben yavuze ko ibara ry’umukara ari ibara akunda cyane ku buryo mu myambaro ye imyinshi ariko isa , yongeyeho ko akunda ibara ry’umweru niry’umutuku gusa yose akaza akurikira umukara.

The Ben ari kubarizwa I Kigali aho yaje kwitabira igitaramo cy’umusangiro ubanziriza igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingangi , icyo gitaramo kiswe ‘kwita izina Gala Dinner ’ kizabera muri Convention Centre ku wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017.

Iki gitaramo kikazakusanyirizwamo inkunga y’amafaranga azifashishwa mu guteza imbera ubukerarugendo mu Rwanda by’umwihariko mu kwagura icyanya cy’ingagi.

Nyuma y’iki gitaramo ntagihindutse The Ben azahita yerekeza ku mugabane w’I Burayi aho yatumiwe mu gitaramo kizabera muri Finland muri nzeri uyu mwaka.

Ni gake uzabona The Ben atambaye imyenda y’umukara
No mu birori The Ben akunda kurimba yambaye imikara

Source: Eachamps.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere igikorwa gikomeye Lionel Messi yaraye akoreye Cristiano mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’uburayi

Irebere amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru