in ,

The Ben yasutse amarira ku kibuga cy’indege i Kanombe

Mu marira menshi avanze n’inseko byuzuye ibyishimo, niko The Ben yasohotse mu kibuga cy’indege ameze. Mbere yo kugera aho abanyamakuru bari bamutegerereje byabanje kumunanira arunama yifata mu mavi.

Yaturutse mu kibuga yifashe mu maso kubera kurira

Saa 11h50’ nibwo The Ben yari ageze i Kanombe. Yakiriwe n’abantu benshi barimo abakozi ba East African Promotors, abanyamakuru n’umuvandimwe we Dan Scott.

Mu ijambo rimwe yashoboye kuvuga nubwo abashinzwe umutekano we batari boroheye abanyamakuru bashaka kumuvugisha, yagize ati “Sinzi neze niba ndi mu Rwanda. Gusa niba ariho ndi, abanyarwanda bazaza mu gitaramo cyanjye nzabamara irungu bitinde”.

Kuba atiyumvisha neza ko yageze mu Rwanda, ngo ni uburyo bicye yabonesheje amaso ye atarasohoka mu kibuga byarahindutse byose.

Biteganyijwe ko agirana ikiganiro n’abanyamakuru saa kumi n’igice kuri Portofino i Nyarutarama ku rugendo rwe mu Rwanda n’imyiteguro y’igitaramo.

Akaba aje mu gitaramo kitwa ‘East African Party’ kiba tariki ya 01 Mutarama buri mwaka. Nicyo gitaramo gisumba ibindi biba mu ntangiriro z’umwaka.

Bruce Melodie, Charly & Nina na Yvan Buravani nibo bahanzi baba mu Rwanda bazaririmba muri icyo gitaramo. Kwinjira bikaba ari 10.000 frw mu myanya y’icyubahiro VIP na 5000 frw ahasigaye hose.

Yakiriwe na Mushyoa Joseph umuyobozi wa EAP

The Ben yasazwe n’amarira

SRC:UMUSEKE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi bahenze cyane ku isi muri iki gihe

Gira icyo umenya ku mateka n’inkomoko y’Umunsi Mukuru wa Noheli