in

The Ben yasanze Miss Pamela muri Tanzaniya(AMAFOTO)

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yerekeje muri Tanzania mu gihe hari amakuru avuga ko yasanzeyo umukobwa bakundana, Uwicyeza Pamela, umaze iminsi muri icyo gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro, bakamwereka urukundo.

Uyu muhanzi yerekeje muri Tanzania mu gihe Uwicyeza Pamela bivugwa ko bakundana, yari amaze iminsi muri icyo gihugu.

Yaba urugendo rwa Uwicyeza cyangwa urwa The Ben, bose babigize ibanga, icyakora hari amakuru avuga ko bagiye kurira ubuzima muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Uwicyeza ukunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aherutse gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

Biravugwa ko The Ben yagiye kureba Pamela. 

Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije agira ati “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe.”

https://www.instagram.com/p/CIBLWmkgvdm/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=loading

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba yerekanye umwana we w’umuhungu

Ibinyoma abasore babeshya abakobwa bikarangira babagejeje mu buriri.