in

The Ben wa Pamela yongeye guhuza na Otile Brown nyuma yo gukorana indirimbo Can’t get Enough

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi muri muzika ku mazina ya The Ben nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Otile Brown wo mu gihugu cya Kenya bakayita “Can’t get Enough” ubu bongeye gukorana indi ndirimbo imaze kujya hanze uyu munsi kuwa 15 Ugushyingo 2022.

Indirimbo “Kolokolo” niyo aba bahanzi bamaze gushyira hanze ubwo twateguraga iyi nkuru yari imaze isaha imwe kuri YouTube ikaba yari imaze kurebwa n’abantu agara ku bihumbi icumi.

The ben akomeje kubaka ubushuti n’abahanzi bakomeye hano muri Africa y’uburasirazuba kubera ko yari aherutse gushira hanze indirimbo Why yakoranye na Diamond Platnumz.

Uyu musore kandi ubu ari gutegura ubukwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamela aherutse kwambika impeta.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bigeze ahakomeye:Prince Kid bwa mbere agiye kuburana ari hamwe n’abatangabuhamya bahamagawe n’urukiko uko ari 3.

Umwarimu wasabaga igitsina kugirango atange amanota bimukozeho