in ,

The Ben agiye kugaruka mu Rwanda gukora ikindi igitaramo cy’imbaturamugabo

Umuhanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, kuri ubu ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, agiye kugaruka gukorera ibitaramo mu Rwanda aho ku ikubitiro azagaragara mu gitaramo kizinjirwamo n’uwishyuye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi ijana (100.000Frw).

Uyu muhanzi azagaragara mu gitaramo kitiriwe ‘Kwita izina Gala Dinner’ gitegurwa n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere( RDB) mu rwego rwo gukusanya amafaranga agamije kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda, kikaba gitegurwa mu gihe abanyarwanda baba bitegura ibirori byo Kwita Amazina abana b’ingagi. Iki gitaramo ubusanzwe kitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abanyamahanga basusurutswa n’abahanzi bakomeye muri Afurika, umwaka ushize kikaba cyaritabiriwe na Wizkid wafatanyije n’abanyarwanda muri ibi birori byari byabereye muri Kigali Convention Center.

Iki gitaramo kizagaragaramo The Ben giteganyijwe kubera n’ubundi muri Kigali Convention Center ku itariki 26 Kanama 2017, Ibiciro byo kukinjiramo bikaba bihanitse cyane aho umuntu umwe azajya yishyura amadolari y’Amerika 120 abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga gato 100.000Frw.

Kwinjira muri iki gitaramo kizagaragaramo umuhanzi The Ben ni amafaranga akabakaba 100.000Frw ku muntu umwe

The Ben aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize mu bitaramo bisoza umwaka wa 2016 aho yashimishije imbaga y’Abanyarwanda ndetse ahakura ubudahangarwa budasanzwe haba mu Rwanda no mu karere cyane ko yavuye i Kigali yerekeza mu bitaramo yari yatumiwemo mu gihugu cya Uganda.

Umwaka ushize Wizkid ubwo yari muri iki gitaramo cyo Kwita Izina Gala Dinner, Aha yari kumwe na MC Benita ku ruhane, Belyse Akariza umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB(hagati) na WizKid
Igitaramo The Ben aherutse gukorera mu Rwanda kitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Italiki Zlatan Ibrahimovic azagarukira mu kibuga n’ikipe azakinira byagiye ahagaragara

Umunya Brasil ukomeye ikipe ya Fc Barcelona yaguze atumye undi mukinnyi ukomeye ahita ayivamo ku buryo butunguranye