Imyidagaduro
The Ben afite ipfunwe

Umuhanzi Mugisha Ben Gisa afite ipfunwe ry’uko yagiye mu butumwa bwa kazi na mugenzi we Ngabo Medard Girbert [Meddy] boherejwe na leta y’U Rwanda, muri leta zunze ubumwe za Amerika ntibahindukire ngo bagarukane n’abandi bari bajyanye.
Meddy na The Ben bari mu bahanzi nyarwanda bagiye bakunzwe mu Rwanda, hiyongeraho ibihangano byabo byanyuze benshi ndetse bigasiga amateka mu ruhando rw’imyidagaruro, aba bahanzi kandi bari muri bamwe batinyuye abandi kwinjira muri muzika nk’impano ishobora kugirira inyungu uwayikoresheje neza.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, The Ben yatangaje ko afite ipfunwe ry’uko yageze mu mahanga agaherayo kandi yari yagiye ku bufasha bw’igihugu ubwo bari bagiye kwizihiza umunsi wo kwibohora, ariko we na mugenzi we Meddy bahisemo gusigarayo ubwo ibirori byari birangiye.
Ben Mugisha Gisa avuga ko bakimara kubona bahemutse kugenda batavuze we ku ruhande yagerageje kuvugana na Minisiteri y’umuco na siporo kugirango asobanure impanvu yatumye agumayo kandi yizereko bamwunvise.
Akomeza avuga ko kuguma muri Amerika byamwaguriye gutekereza cyane ndetse no kumenya kwihahira nk’umwana utari kumwe nu mubyeyi we. Ati :” Navuga ko nu ngutse ibintu byinshi cyane.. haba mu gukura nk’umuntu, hanyuma no kuba umuhanzi ufite icyerekezo ndategekereza nkiri mu Rwanda ntari muto ku buryo ibitekerezo byanjye byari bifite aho bigarukira, amahirwe na gize hano byanyeretse ko hari byinshi bindimo ngomba kugaragaza,, ikizere ni cyose.“
Impanvu The Ben yasigaye muri Amerika:
Yavuze ko kwari kugira ngo atekereze neza ahazaza heza neza ndetse yimenye we ubwite nka Mugisha ndetse yagureye ibitekerezo bye muri muzika akora . Ati :” Iyo umenye ko hari ikintu ki kurimo gishobora kugirira akamaro abandi, ndetse ukabona hari amahirwe y’uko ibyo bintu wabikora ukurikira ayo mahirwe […] Kumara igihe hano bizamfasha gufungura amaso,,, ndetse na menyeko hari byinshi bindimo nyekako bitaba bimeze uku nkiyo mba ndi mu Rwanda.“
Ababjijwe nimba ntapfumwe bimutera kuba yaroherejwe mu butumwa bw’igihugu muri Amerika agaherayo, uyu muhanzi avuga ko nawe abibona nk’ikibazo ndetse ari nayompanvu yageregeje kwegera Minisiteri y’urubyiruko kugirango asobanure neza impanvu yasigayeyo.
Ati :” Hashize igihe gito tuhageze nanditse nsobanura impanvu twahagumye…ukuri nuko habaho gukosereza umubyeyi ndetse ugahora uzirikanako wakoshereje umubyeyi wawe kandi ukemera gusaba imbabazi..Ni umwanzuro wafashe natwe kuguma muri Amerika ariko twawufashe ku by’impanvu nziza ..ndasaba imbabazi abanyarwanda bose baba bajwe ni ikintu nyuma y’imyaka itandatu ariko nziko ntacyo dukora tubashyize inyuma ahubwo buri gihe baza imbere…mu by’ukuri turi abana b’igihugu ku buryo twagipfira.“
The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, bari bategerejwe mu gitaramo gikomeye cyahuje Abanyarwanda batuye mu Buholandi, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2016.
Yagombaga kuva mu Buholandi akerekeza mu Busuwisi naho hari umubare munini w’Abanyarwanda bari bamutegereje. Ibi bitaramo byombi nta na kimwe yabashije kwitabira ku bw’impamvu avuga ko zitamuturutseho.
-
Imyidagaduro13 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro19 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
imikino10 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino18 hours ago
Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye
-
Imyidagaduro15 hours ago
Amabanga akomeye ya Clarisse Karasira na Fiancé we yashyizwe ahagaragara
-
Imyidagaduro23 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye
-
imikino12 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc