Imyidagaduro
Teta Sandra na Vanessa Uwase bateguye ikirori kidasanzwe bise ‘’Industry Night’’

Sandra Teta umaze kwigaragaza mu myidagaduro (showbiz) yo mu Rwanda afatanyije n’igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda wa 2015 Vanessa Uwase bateguye igitaramo kidasanzwe cyiswe “Industry Nightâ€.
Iki gitaramo kikazaba gifite intego yo guhuza abantu bagira aho bahurira n’imyidagaduro mu Rwanda mu nzego zitandukanye .Iki gitaramo kizabera Aloha i Nyaraturama ku itariki ya 27 Gicurasi 2016.
Teta yavuze ko intego y’iki gitaramo ari uguhuza abantu (Connect Party) b’ibyamamare nk’abakinnyi b’umupira, w’amaguru, uw’intoki, abakinnyi ba filimi, abanyamakuru ndetse n’abahanzi.
Ibintu by’ingenzi bizabera muri iki gitaramo ni uguhemba no gushimira abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo, filimi, itangazamakuru , Aba Dj n’abandi bose bagiye bagira uruhare mu kugira ngo imyidagaduro mu Rwanda irusheho gutera imbere.
Vanessa Uwase igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda wa 2015 yavuze ko muri iki gitaramo azaba ari umushyushyarugamba (M C) n’aho uwitwa Aime Chrispin Nsengiyumva akazabafasha kohereza ubutumwa bugufi bwerekana abazahembwa muri buri cyiciro.
Seyi Alusak IM uhagarariye sosiyeti yitwa Growrthy avuga ko azafasha Miss Teta Sandra kwamamaza iki gikorwa.
Abahanzi bazarirmba muri iki gitaramo ni babiri , ariko bazatangazwa ku munsi w’ejo n’aho Dj akaba ari Dj Miller.
Comments
0 comments
-
Imyidagaduro1 day ago
Ngaba abakobwa 10 bakomeje kuza ku mwanya wa nyuma muri Miss Rwanda 2021.
-
Imyidagaduro1 day ago
Wa mukobwa ukomeje kwanikira abandi muri Miss Rwanda burya yiga i Bwotamasimbi|Yahishuye uko yinjiye muri iri rushanwa.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yibukanye icyubahiro umunsi yambikiweho impeta y’urukundo (fiançaille) na Dj Miller
-
inyigisho1 day ago
Ngizi impamvu zishobora gutuma umusore adasohokana inkumi kandi bamaze igihe kirekire bakundana.
-
Imyidagaduro2 days ago
Miss Umulisa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yasabwe anakwa n’umugabo we (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Young Grace yagaragaye mu myambaro igaragaza umubiri we ubwo yari agiye kuvoma (amafoto)
-
Imyidagaduro23 hours ago
Shimwa Guelda yakorewe ibirori by’akataraboneka ku isabukuru ye y’amavuko (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Amashusho arimo imibyinire idasanzwe y’abana ba ShaddyBoo akomeje kuvugisha abatari bake.