Tero Razz yashyize hanze indirimbo “Demo”-VIDEO

Umuhanzi NIZEYIMANA John Peter uzwi mu muziki nka Tero Razz yashyize hanze indirimbo Demo, ikaba ije ikurikira iyitwa Fly 2 Moon.

Mu kiganiro yagiranye na YEGOB, Tero Razz yavuze aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayanditse nshaka kuvuga ku nkuru y’umuhungu ufite umukunzi bishimishanya, ariko yamwereka ko ashaka ko ibyabo bikomera akabona umukobwa bitamufasheho.”

Iyi ndirimbo yakorewe muri High Vibes Music na Hubert Beatz afatanyije na Hervis Beatz, amashusho yayo atunganywa na Gerard Kingsley.

Tero Razz yatangiye umuziki muri 2018, aba muri “Asante Children’s Choir”, korali y’abana ibyina indirimbo gakondo z’Ikizulu, izo muri Uganda ndetse n’izo mu Rwanda. Iyi korali kandi ijya iserukira mu mahanga, kwerekana ubuhanga bwayo muri muzika.

Uyu muhanzi avuga ko ashaka kubyaza umusaruro umuziki we ndetse akaba yanawigisha.

Yagize ati: “Ndashaka kwagura umuziki wange ukagera ku isi yose, ndetse ukazanabasha kuntunga n’umuryango wange. Mba numva nshaka no kuzigisha abandi umuziki.”

Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat, yabwiye abakunzi be ko akomeje umuziki we kandi atazabatenguha, akaba anabasaba gukomeza kumushyigikira kuko ari kubategurira ibikorwa byinshi kandi byiza imbere.

REBA INDIRIMBO DEMO HANO

Report

What do you think?

1.7k Points
Upvote Downvote

Written by Remy MUGISHA

Tel: 0784915803

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clarisse Karasira yakorewe ibirori bya Baby shower (Amafoto)

Zari hassan wabyaranye na Diamond yaguze imodoka ihenze (Amafoto)